Yahaye umupolisi w'inshuti ye umunyenga agusha imodoka, none ari kwishyuza Polisi y'Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo mu bisobanuro atanga, avuga ko uwo mupolisi witwa PC BIKORIMANA Jean Claude yakuye umushoferi w'imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso kuri ‘volant' akayitwara akayikoresha impanuka ikangirika cyane.

Iyi mpanuka ikaba ngo yarabaye tariki ya 29 Nzeri 2020 ibera mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Bumba, iyo modoka yari itwawe na Niyitegeka Sebanani Garvaric ikaba yari ivanye ibikoresho byo kubaka Ikigo cy'amashuri cya Kabeza nk'uko Gandika abisobanura muri icyo kirego.

Agira ati” Icyangoye cyane ni uko uwo mupolisi nta Perimi yari afite ngo nkurikirane ubwishingizi, akaba ari yo mpamvu mbasaba ko mwamfasha gukoresha imodoka yanjye yangijwe n'umupolisi wanyu”.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi y'Igihugu nyuma y'iminsi ine iyo mpanuka ibaye, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko basanze ibyo nyiri iyi modoka avuga atari ukuri ngo kuko umushoferi w'iyi Fuso ari we Niyitegeka Sebanani Garvaric yari asanzwe ari inshuti y'uwo mupolisi, akaba yaramuhaye umunyenga ku bwumvikane ngo atware bavuye no gusangira.

Ati “PC Bikorimana yari inshuti y'uyu mushoferi, akaba yari asanzwe acunga umutekano w'ibikoresho byifashishwa mu kubaka Ikigo cy'amashuri cya Kabeza.”

CP Kabera avuga ko umunsi iyi mpanuka iba aba bagabo bombi bari bicaranye basangira, mu guhaguruka PC Bikorimana asaba umunyenga Niyitegeka ngo atware, Niyitegeka akamubwira ati “Urakoze akira utware n'ubundi nari ninaniriwe”.

PC Bikorimana ngo yagiye kuri Volant yicarana na Niyitegeka barahaguruka baragenda, bageze imbere Bikorimana akora impanuka imodoka ayigusha munsi y'umuhanda irangirika.

Nyuma y'iminsi ine barahishe uko byabagendekeye, ngo nibwo Niyitegeka afatanyije na nyiri imodoka bahimbye umutwe wo kuvuga ko PC Bikorimana yamukuye mu modoka akayitwara akayikoresha impanuka, bityo ngo Polisi ikaba igomba kumufasha kuyikoresha kuko PC Bikorimana nta na Perimi yagiraga kugira ngo babe bakwiyambaza ubwishingizi.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y'Igihugu idakwiye kuryozwa ibyangijwe n'umupolisi ku giti cye, ahubwo Nyiri imodoka agomba kugana inkiko akajya kurega uwo mupolisi agakurikiranwa yahamwa n'icyo cyaha akakiryozwa.

Ati “ Polisi ntiyigeze ituma uwo mupolisi iyo modoka, iryo ni ikosa yakoze ku giti cye. Twe nka Polisi tumugenera ibihano bijyanye n'imyitwarire idahwitse kandi yarabihawe, ariko ntitwakwirengera ibyo yangije kandi atari mu kazi”.

CP Kabera anaboneraho kugira inama abantu gucika ku muco wo gukabya ubucuti bagatizanya ibinyabiziga batabanje no kureba niba uwo babihaye abifitiye ibyangombwa bimwemerera gutwara, ngo kuko biri mu bitera impanuka zishobora kwangiza byinshi ndetse zigatwara n'ubuzima bw'abantu.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Yahaye-umupolisi-w-inshuti-ye-umunyenga-agusha-imodoka-none-ari-kwishyuza-Polisi-y-Igihugu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)