Umuhanzi Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda yaraye mu mudoka akarabira ku muhanda(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubuzwa n'inzego zishinzwe umutekano kwinjira muri hoteli yagombaga kuraramo, umuhanzi Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] wiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yafashe umwanzuro wo kurara mu modoka, abyuka akarabira ku muhanda mu maso n'amazi yo mu gacupa.

Bobi Wine utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, ni kenshi yagiye ahura n'ibibazo mu rugendo rwe rwa politiki agafungwa bya hato hato azira kubangamira ubutegetsi buriho.

Byabaye bibi kurushaho ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamaza kuko nabwo ni kenshi yagiye abangamirwa n'abashinzwe umutekano bamubuza kujya kwiyamamaza ashinjwa gukererwa aho agomba kwiyamamariza no kurenga ku mabwiriza.

Mu gitondo cy'uyu munsi hakaba hakwirakwiye amafoto n'amashusho y'uyu mugabo aryamye mu modoka ndetse anakarabira mu maso ku muhanda.

Si we gusa kuko yararanye n'abamufasha mu bikorwa bye byo kwiyamamaza barimo n'abanyamakuru bo baraye hanze y'imodoka.

Ku munsi w'ejo ku wa Kane ubwo yari atashye agiye kurara muri hoteli iri mu gace ka Migyera mu mujyi Kampala yabujijwe kwinjira muri hoteli ahitamo kurara mu modoka we n'abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu gitondo nibwo yabyutse mu modoka afata agacupa k'amazi akaraba mu maso kugira ngo akomeze ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Presidential Candidate, Robert Kyagulanyi washes his face in Migyera, Nakasongola as he prepares to brief his team ahead of their journey to Kyankwanzi later on. Kyagulanyi and his team spent the night in their cars at a Petrol station in Migyera #NTVNews #UGDecides2021 pic.twitter.com/7Igy9Bswr4

â€" NTV UGANDA (@ntvuganda) November 27, 2020

Bobi Wine yaraye mu modoka
Ni uku byari byifashe, abamuherekeje bamwe ni uko baraye
Itangazamakuru ryari ryamuherekeje ryahuritse, baraye hanze mu mbeho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-bobi-wine-wiyamamariza-kuyobora-uganda-yaraye-mu-mudoka-akarabira-ku-muhanda-amafoto-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)