Uburanga bw'umukobwa wigaruriye umutima wa myugariro Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bantu baryohewe n'urukundo muri iyi minsi.

Ni umwe mu bantu muri iyi minsi badatinya kugaragaza amarangamutima yabo imbere y'uwo yihebeye, dushobora kuvuaga gutya ukagira ngo ni ugukabya ariko ababakurikirana ku mbuga nkoranya mbaga cyane Instagram barabizi.

Uyu mukinnyi ari mu rukundo n'umukobwa ukoresha amazina ya Miss Independent kuri Instagram ariko akaba yitwa Hamida

Amakuru avuga ko umukunzi w'uyu mukinnyi w'Amavubi yibera mu magepfo ya Asia mu gihugu cya Indonesia.

Urukundo rw'aba bombi rukaba rwatangiye muri 2019 nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018 ariko ntibamarana igihe.

Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n'iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul).

Si we gusa kuko na Rwatubyaye na we yemeza ko ari umugore we aho yamaze no kumuha izina rye rya Abdul, iyo urebye ku rukuta rwe rwa Instagram usanga avuga ko umugore we ari Hamida Abdul.

Miss Independent wigaruriye umutima wa Abdul Rwatubyaye
Hamida umukunzi wa Rwatubyaye ntaterwa isoni no guhamya urwo amukunda
Amakuru avuga ko ubu aba muri Indonesia
Koga nabyo arabizi si nka bamwe boga ayo mu ibase gusa
Ahamya ko Rwatubyaye ari umugabo yamaze no gufata izina rye aho yitwa Hamida Abdul
Mwite Miss Independent
Abdul Rwatubyaye uwavuga ko ari umwe mu basore bishimye muri iyi minsi ntiyaba abeshye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bw-umukobwa-wigaruriye-umutima-wa-myugariro-rwatubyaye-abdul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)