Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bantu baryohewe n'urukundo muri iyi minsi.
Ni umwe mu bantu muri iyi minsi badatinya kugaragaza amarangamutima yabo imbere y'uwo yihebeye, dushobora kuvuaga gutya ukagira ngo ni ugukabya ariko ababakurikirana ku mbuga nkoranya mbaga cyane Instagram barabizi.
Uyu mukinnyi ari mu rukundo n'umukobwa ukoresha amazina ya Miss Independent kuri Instagram ariko akaba yitwa Hamida
Amakuru avuga ko umukunzi w'uyu mukinnyi w'Amavubi yibera mu magepfo ya Asia mu gihugu cya Indonesia.
Urukundo rw'aba bombi rukaba rwatangiye muri 2019 nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018 ariko ntibamarana igihe.
Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n'iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul).
Si we gusa kuko na Rwatubyaye na we yemeza ko ari umugore we aho yamaze no kumuha izina rye rya Abdul, iyo urebye ku rukuta rwe rwa Instagram usanga avuga ko umugore we ari Hamida Abdul.