Mu ndege imwe, Amavubi na Cap-Vert bageze mu Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bagezemu Rwanda, aho bagarukanye n'ikipe ya Cap-Vert mu ndege imwe ya Rwandair.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye I Praia muri Cap-Vert, aya makipe yombi araza gukina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho nta mufana uzaba wemerewe kwinjira muri stade kugeza ubu.

Abakinnyi 23 b'Amavubi bari berekeje muri Cap-Vert:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

Amavubi na Cap-Vert baje mu ndege imwe
Amavubi na Cap-Vert baje mu ndege imwe




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mu-ndege-imwe-amavubi-na-cap-vert-bageze-mu-rwanda-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)