Tanasha yahishuye impamvu atazigera aherekeza umuhungu we Nasseb Jr muri Tanzania gusura se Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tanasha Donna yatangaje ko atazigera aherekeza umuhungu we Naseeb Jr muri Tanzania gusura se Diamond Platnumz bitewe n'uko azaba afite akazi kenshi ko gukora.

Tanasha Donna, umunyamakurukazi akaba n'umuhanzi umaze kubaka izina muri Kenya, nyuma yo gutandukana n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz bakundanaga, ahamya ko ateganya kohereza umwana babyaranye akajya kumusura muri Tanzania we akaguma muri Kenya.

Aganira na Maisha Radio yo muri Kenya yagize ati"twaratandukanye. Sinjye wa mbere dutandukanye ariko turimo gufatanya kurera umuhungu wacu mu nzira nziza. Tumeze neza. ku bijyanye no gutwara umwana kumureba mur Tanzania, ntibishoboka. Umwana ashobora kujyana n'umukozi ariko njye nzasigara hano muri Kenya kuko mfite akazi kenshi ko gukora."

Abajijwe niba uyu muhanzi ajya amufasha mu buryo bw'amafaranga, yavuze ko nta na kimwe amufasha uretse ko nta n'ubufasha bwe akeneye kuko yirya akimara akarera umwana kandi nta kintu na kimwe yabuze yabuze ari nacyo ashimira Imana.

Diamond na Tanasha batandukanye muri Werurwe 2020, ni nyuma y'uko bari bamaze kubyarana umwana w'umuhungu Naseeb Jr mu Kwakira 2019.

Tanasha avuga ko azohereza umwana yabyaranye na Diamond kumusura batari kumwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yahishuye-impamvu-atazigera-aherekeza-umuhungu-we-nasseb-jr-muri-tanzania-gusura-se-diamond-platnumz

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)