Myugariro w'umunyarwanda uri ku mpera z'amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids mu cyiciro cya mbere muri Amerika 'MLS' ariko akaba yaratijwe muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2, avuga ko ibiganiro byo kongera amasezerano byatangiye ariko ngo bidakunze hari n'andi makipe bari mu biganiro.
Mu Kwakira 2019 ni bwo Rwatubaye Abdul yongereye amasezerano y'umwaka 1 akinira Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Amerika, byari byitezwe ko azanakina mu cyicro cya mbere ariko iyi kipe ikaba yaraje kumutiza mu cyiciro cya 2 muri Colorado Springs Switchbacks.
Uyu musore ari mu Rwanda mu kiruhuko nyuma y'uko shampiyona y'iki gihugu mu cyiciro cya kabiri bari mu mikino ya kamarampaka ariko ikipe ye ikaba itarageze muri iyi mikino.
Uyu musore uzasoza amasezerano ye mu Kuboza uyu mwaka, yavuze ko ibiganiro n'ikipe ye bigikomeje.
Ati'amasezerano yanjye azarangira mu kwa 12, ibiganiro byo biracyakomeje ariko ntabwo nabonye uko mpita nsubirayo kuko kujyayo bisaba kujya mu kato ibyumweru 2, ubu bagomba kwicarana n'abampagarariye hakarebwa icyo gukora.'
Yakomeje avuga ko atari ikipe ye yari asanzwemo gusa kuko ubu barimo kuganira n'andi makipe ku buryo bishoboka ko yatandukana n'ikipe ye.
Ati'ibyo ntabwo bikindeba cyane bireba abampagarariye, nibyo barimo kuganira n'andi makipe si ikipe yanjye yonyine, umwanzuro wa nyuma bazamenyesha.'
Mu ntangiro za 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda agiye muri Sporting Kansas City, iyi kipe muri Gicurasi 2019 yafashe umwanzuro wo kumugurana umukinnyi wo hagati we bamutanga muri Colorado Rapids ari na yo afitiye amasezerano n'ubwo yamutije muri Colorado Springs Switchbacks.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ko-ashobora-gutandukana-n-ikipe-ye