Harabura icyumweru ngo shampiyona itangire, Sekamana Maxime akomeje gukumburwa mu mwiherero wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2019-2020 itangire, Rayon Sports ntirakira mu mwiherero umukinnyi wayo usatira anyuze ku mpande, Sekamana Maxime.

Kuva Rayon Sports yatangira umwiherero mu ntangiro z'uku kwezi yitegura shampiyona umwaka w'imikino wa 2019-2020, abakinnyi bayo bose bamaze kugera mu Nzove aho irimo gukorera umwiherero uretse Sekamana Maxime.

Uyu mukinnyi amakuru ISIMBI yamenye yahawe n'umwe mu nshuti ze ni uko impamvu atarajya mu mwiherero ari umwenda iyi kipe imufitiye ungana na miliyoni 4 zasigaye ku mafaranga yaguzwe umwaka ushize.

Ngo ntabwo yiteguye kuba yajya mu bandi mu gihe cyose atarahabwa aya mafaranga, ahubwo akaba arimo asaba niba kumwishyura bidashobotse bamurekura akishakira indi kipe.

ISIMBI yagerageje kuvugana n'uyu musore kuri iki kibazo cye ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa ndetse n'ubutumwa bugufi ntabusubize.

Biteganyijwe ko shampiyona izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020, Rayon Sports ikaba izatangira ijya gusura Rutsiro umukino uzabera i Rubavu.

Sekamana Maxime ntabwo arajya mu mwiherero wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/harabura-icyumweru-ngo-shampiyona-itangire-sekamana-maxime-akomeje-gukumburwa-mu-mwiherero-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)