Itangazamakuru ku isi ntawashidikanya ko arimwe muntwaro zifashishwa mukugaragaza ishusho nyayo y'abaturage, imikorere ndetse n'imibereho.
Radio na TV10 bikomeje kunoza ndetse no kuba ijwi ryarubanda kubaturage benshi hirya no hino mu igihugu, mu ibiganiro bitandukanye nk'icyamenyekanye (urukiko).cyagaraje ko intego yacyo arukwerura bakavugisha ukuri kubijyanye n'umupira wamaguru.
Nyuma yimpinduka zabaye hazanwa abakozi bashya harimo Sam Karenzi umuyobozi wa sport, kazungu,Taifa na Axel bakomeje kugaragaza ubunyamwuga bitandukanye n'ibindi binyamakuru bimwe nabimwe.
Sam karenzi umuyobozi wa sport muri Radio na TV10 niwe wagarutse mumajwi yabenshi twaganirije bemezako hakenewe abandi nkabo kugirango tumenye ukuri kwihishye inyuma n'amakipe dufana bicike.
Ibi byakomeje kugaragazwa cyane nurukiko ruyobowe na Sam Karenzi nabagenzibe ku kibazo cya Rayon sport cyatumye Munyakazo Sadati yeguzwa nabakunzi ba Rayon sports na RGB,
Mugihe gito urukiko rumaze rukora hamaze kumvikana ibibazo byinshi muma kipe atandukanye abafana batigeze bamenya byiswe ( UBWINO) ibyo bamwe bifuza kubanza kumenya kugirango umupira ujye muburyo , 80% twaganiriye nabo bumva radio10 kubera kutabogama nogushaka kumva ukuri ko muri porogiramu y'urukiko.
Benshi bemeza ko haramutse habaye ibitangazamakuru bidashingiye kunyungu zabo bwite ahubwo bireba inyungu zarubanda muri rusange ntakabuza imikorere ndetse nimyitwarire yahinduka mubiyita banyirabyo.
Â
The post Radio10 (urukiko) mu ishusho nyayo y'itangazamakuru rigamije iterambere rya sport mu Rwanda. appeared first on Kigalinews24.