Kagere ashobora gutandukana na Simba SC ejo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ikipe ya Simba SC, Mo Dewji avuga ko ku munsi w'ejo ari bwo bizamenyekana niba Kagere Meddie azatandukana n'iyi kipe cyangwa bazakomezanya.

Ibi bije nyuma y'uko uyu mukinnyi atagaragaye ku mukino wahuje Simba na Yanga tariki ya 7 Ugushyingo 2020 kubera imvune yo mu ivi ry'ibumoso ariko akaba yarakinnye umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde.

Tariki ya 4 Ukwakira 2020 mu mukino wa shampiyona ya Tanzania ubwo Simba SC yatsindaga JKT Tanzania ibitego 4-0, harimo 2 bya Meddie Kagere, uyu musore yaje kugira ikibazo cy'imvune yo mu ivi yatumye atongera gukina imikino ya shampiyona yakurikiyeho.

Umutoza wa Simba SC, Sven Vandenbroeck akaba yaratangaje ko Meddie Kagere afite imvune atazamukoresha ku mukino wa Yanga wabaye tariki ya 7 Ugushyingo 2020 kuko yagombaga gutangira imyitozo ku wa 6 Ugushyingo 2020.

ISIMBI yamenye amakuru y'uko uyu rutahizamu nta buvuzi na bumwe yigeze ahabwa n'ikipe ya Simba SC ahubwo bamubwiye ngo aruhuke bizikiza.

Tariki ya 28 Ukwakira 2020, Meddie Kagere yaje mu Rwanda ndetse ahita ajya mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ndetse atangira imyitozo, aho yanakinnye iminota 90 umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, ni umukino wabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020.

Amakuru avuga koi bi byababaje ubuyobozi bwa Simba SC kuko bo bamwohereje mu Rwanda kugira ngo yivuze(abagwe) kuko ikipe y'igihugu ifitanye ubufatanye n'ibitaro bya King Faisal byo kuvura abakinnyi b'ikipe y'igihugu.

Nk'uko ikinyamakuru Mwanaspoti kibitangaza, nyuma y'inama ya komite nyobozi ya Simba SC yabaye ku wa Gatandatu yiga ku bintu bitandukanye, Mo Dewji yatangarije iki kinyamakuru ko yavuze ko abakunzi ba Simba SC bazamenya ahazaza ha Kagere Meddie muri iyi kipe ku munsi wo ku wa Kabiri saa 12h za Kigali bikaba saa 13h zo muri Tanzania.

Ati'hari amakuru menshi yerekeranye na Kagere, ariko niba azaguma muri Simba SC cyangwa azatandukana nayo tegereza ku wa Kabiri saa Saba z'amanywa.'

Kuva umwaka ushize Simba SC yabona umutoza Sven, Meddie Kagere yagiye yicazwa bya hato na hato ibintu byatumye bivugwa ko yifuza kuba yatandukana n'iyi kipe ariko ubuyobozi bukabyanga.

Ku munsi w'ejo Kagere ashobora gutandukana na Simba SC
Yakinnye umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Vede



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-ashobora-gutandukana-na-simba-sc-ejo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)