RAB yamuritse ubwoko 6 bw'imbuto z'imyumbati, zinahabwa amazina y'Ikinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi
Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi

Amazina zahawe ni Nsizebashonje, Buryohe, Tebuka na Biseruka zerera amezi 12 muri rusange (iba yamaze kuba imigugu). Hari na Tegereza yera imyumbati myinshi ariko mu gihe cy'umwaka n'igice, ndetse na Gikungu.

Kanani Vianney, umutubuzi w'imuto y'imyumbati wo mu Karere ka Ruhango wamuritse Gikungu, yavuze ko nubwo yari ifite utwumbati dutoya ugereranyije n'izindi, yo iramira uwayihinze kuko ku mezi atandatu gusa umuntu ashobora kuyisarura, ariko nanone ku mezi 12 na yo iba ari minini.

Abatubuzi batanze amazina y
Abatubuzi batanze amazina y'imbuto bamaze igihe batubura

Ati “Nayise Gikungu kuko yaje mu gihe gikomeye, nta mbuto y'imyumbati iriho, nuko ituzahurira ubukungu. Ushobora kuyirya itetse itarinze kwinikwa, ariko nanone ushobora no kuyinika ikavamo ubugari”.

Dr. Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi ku gihingwa cy'imyumbati muri RAB, avuga ko Gikungu, Nsizebashonje, Biseruka na Tegereza zitanga ubugari ariko zikaba zishobora no kuribwa zikiva mu murima, Buryohe ikaribwa ikiva mu murima, naho Tebuka yo igatanga ubugari gusa.

Izi mbuto zose zihinzwe neza zikanafumbirwa bikwiye, zitanga umusaruro uri hagati ya toni 30 na 40 kuri hegitari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko izi mbuto ari igisubizo ku cyifuzo cy'uko ubuhinzi bw'imyumbati bwagenda mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (wa kabiri uturutse ibumoso), yashimye izi mbuto zakozweho ubushakashatsi kuko zitanga icyizere cyo guteza imbere ubuhinzi bw'imyumbati

Agira ati “Mu Rwanda, imyumbati ihingwa kuri hegitari hafi ibihumbi 200, igatanga hafi toni miliyoni eshatu z'umusaruro. Ugereranyije turacyeza toni 14.5 kuri hegitari, mu gihe ahandi bageze hagati ya toni 20 na 25. Izi mbuto zakozweho ubushakashatsi ziraduha icyizere ko intego yo kweza byinshi ku butaka butoya twazayigeraho”.

Minisitiri Ngabitsinze arasaba abahinzi kuzifashisha izi mbuto uko bikwiye, ku buryo ubutaka bafite (butiyongera) bwatanga umusaruro ufatika.

Anifuza ko abashora imari mu gutunganya imyumbati bakwiyongera, kuko kugeza ubu muri rusange umusaruro w'imyumbati ugitunganywa mu buryo bwa kera (gakondo).




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rab-yamuritse-ubwoko-6-bw-imbuto-z-imyumbati-zinahabwa-amazina-y-ikinyarwanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)