Nyarugenge: Laguna Motel yafatiwemo abantu 130 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yafunzwe burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Laguna motel iri ku Muhima mu karere ka Nyarugenge yafuzwe burundu nyuma yuko kuri uyu wa Gatandatu mu ma saa sita z'ijoro, abantu 130 bafatiwemo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho bamwe banywaga inzoga abandi bari mu kabyiniro.

Abafashwe buri wese yaciwe Frw ibihumbi 25. Iyi moteli ikaba yahise ifungwa burundu kuko byari bibaye isubiracyaha.

CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu bafashwe nta mabwiriza n'amwe yashyizweho n'inzego zishinzwe gukurikirana ikumirwa ry'icyorezo cya COVID-19 bari bubahirije.

Ati: 'Barenze ku mabwiriza bajya mu kabyiniro kandi bitemewe, banywayo inzoga, bacuruza akabari kandi ntibyemewe, barenga ku masaha ya saa Yine kandi ntibyemewe, bahuye ari benshi kandi ntibyemewe, nta kijyanye n'amabwiriza, nta kijyanye n'amategeko cyubahirizwaga. Abantu baciwe amande, icya kabiri ni uko iriya nyubako yafunzwe, ikiguzi cyo gukora ibitemewe n'amategeko ni icyo. Icya gatatu ni uko nyirayo ari bufungwe agakurikiranwa n'amategeko ku cyaha cyo kwigomeka ku mabwiriza.'

CP Kabera yavuze ko ikibazo cyamaze kugezwa mu bugenzacyaha ngo gikurikiranwe, kubera ko habayeho kwigomeka ku mabwiriza yashyizweho na leta.

Umujyi wa Kigali, uvuga ko icyaha cyo kudasiga intera hagati y'umuntu n'undi gihanishwa 10.000 Frw, kurenza amasaha yo gutaha nta burenganzira (10.000 Frw) cyangwa gufatirwa mu kabari (25.000 Frw), byiyongeraho gushyirwa ahantu habigenewe igihe kitarenze amasaha 24 ngo bigishwe.

Ni mu gihe ku bacuruzi, uwafunguye akabari acibwa 150.000 Frw no gufungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga, mu gihe kitarenze amezi atatu.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/nyarugenge-laguna-motel-yafatiwemo-abantu-130-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-yafunzwe-burundu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)