Kubyara ni byiza! Biratangaje kubona umwana w' imyaka 10 gusa yubakira nyina inzu y'agatangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana muto cyane ukunzwe n'abatari bake muri Nigeriya ndeste no ku isi yose kubera impano y'urwenya, uzwi ku izina rya Emmaunella Samuel mu ma video atandukanye yo gusetsa, yashyikirije nyina impano y'inzu nziza cyane yamwubakiye.

Uyu mwana w'umukobw, ku myaka 10 y'amavuko gusa, agaragaza ubuhanga buhanitse mu gukina neza aya amavideo ku rubuga rwa youtube, imikino itegurwa n'umusore witwa Mark Angel yita uncle (Nyirarume).

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Emmanuella Samuel yatangaje ko yubakiye inzu umubyeyi we nk'impano kuko yamubyaye ndetse akaba adasiba kumuba hafi no ku musengera ngo atere imbere.

Emmanuella nyuma yo gushyikiriza nyina iyi nzu, yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti: 'Nakubakiye inzu Mama. Ku bw'amasengesho ndetse n'akanyabugabo wagiye untera.'

Uyu mwana usanganwe imvugo zisekeje, yongeyeho ati: 'Mama, ndabizi wambwiye ko ushaka inzu ngendanwa, ngiyi rero.'

Yakomeje avuga ko yagombaga gufasha nyina umubyara gukabya inzozi ze kuko yahoraga yifuza kuzaba mu nzu nziza kandi ihenze. Ariyo mpamvu nawe yakoze ibishoboka byose akayimwubakira ndetseko ari gutegura kuzamwubakira n'indi umwaka utaha.

Umunyempano w'umunyarwenyakazi Emmanuella Samuel yavukiye muri Leta ya Rivers muri Nigeria, tariki ya 22 Nyakanga 2010, ibikorwa bye bikaba bigaragara ku rubuga rwa youtube.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/kubyara-ni-byiza-biratangaje-kubona-umwana-w-imyaka-10-gusa-yubakira-nyina-inzu-yagatangaza-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)