Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n'Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo, mu gihugu cy'Ububiligi nibwo hamenyekanye inkuru ko Alphonse Ntilivamunda, ruharwa wo mu cyiciro cya mbere akaba n'umukwe wa Perezida Habyarimana yapfuye azize kanseri ya Prostate yari amaranye igihe dore ko atabyukaga.

Ntilivamunda Alphonse yari umuhungu w'umucuruzi ukomeye witwa Gaspard Munyampeta, we kimwe na Kabuga bakaba bari abaherwe bakurikirana kurutonde ariko batazi gusoma no kwandika. Ntilivamunda yari umugabo wa Jeanne Habyarimana bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 1988, ubukwe bwabereye muri Komini Mukingo, ubu ni mukarere ka Musanze umurenge wa Gataraga ariko ku ruhande ruherereye kuri Pariki.

Ntilivamunda Alphonse, impapuro zashikirijwe n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda, zimushinja kuba umujenosideri ku rwego rwa ruharwa, aho ashinjwa jenoside yabereye hirya no hino mu mugi wa Kigali. Yari ashinzwe amateme n'imihanda akaba yaricaga agakiza muri minisiteri y'ibikorwaremezo. Yari umwe mu bagize Akazu akaba numwe mubagize 'Reseau Zero' agatsiko kari gahuje abateguraga umugambi wa Jenoside ku buryo nta mututsi numwe uzasigara mu gihugu.

Ntilivamunda yari umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ibikorwaremezo akaba yari ashinzwe amateme n'imihanda. Ariko mu buyukuri ninkaho ari we wari umuyobozi mukuru, kuko usibye kuba Umukwe wa Habyarimana yari n'umuhungu w'umucuruzi ukomeye, Munyampeta Gaspard wapfuye mu mwaka wa 1993. Abana be bose bahabwaga amasakaramentu na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, nawe wabaga muri Komite Nkuru ya MRND.

Ntilivamunda yavutse tariki ya 31 Kanama 1955 akaba apfuye afite imyaka 65.

The post Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n'Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ntilivamunda-alphonse-umujenosideri-akaba-numukwe-wa-habyarimana-wari-warahungiye-mu-bubiligi-yapfuye-adashyikirijwe-ubutabera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)