Ni iyihe migezi urimo kunyweraho muri iyi minsi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw'amazi adasuma. Zaburi 23:2

Dawidi yari umwungeri w'umuhanga mu kuragira intama, dore ko n'Imana yamutangiye ubuhamya. Yari azi ko intama ashumbye zigomba kurindwa neza, zikabona amazi kandi zikarya. Hariho abungeri batari beza baragira amatungo yabo ku gasi, ariko Dawidi we yitaga ku mukumbi we neza. Ni inyigisho twateguriwe na Pasiteri Desire Habyarimana, mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kuri Agakiza Tv.

Dawidi yandika Zaburi ya 23 by'umwihariko ku murongo wa 2, yagaragazaga uko aguwe neza mu rwuri rw'Imana. Ati' Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, ajyana iruhande rw'amazi adasuma'. Aha ni ahantu hari ubuzima. Yesu we yaravuze ngo ' Umuntu niyinjira muri njye azabona urwuri, azabaho neza, azinjira asohoke ntakibazo afite'.

Muri Kristo Yesu niho hantu hari ibyo kurya bihagije, niho hari ubuzima, niho hari ibyiza byose. Hirya ya Kristo ntabwo twavuga nka Dawidi ngo' Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, ajyana iruhande rw'amazi adasuma', kuko abantu bahora bumva hari ahantu hadaze ariko iyo Imana ari urufatiro rw'ubuzima bwawe, uba wumva uri mu cyanya cy'ubwatsi bubisi.

Hari igihe umuntu amara iminsi yumva ari mu cyanya cy'ubwatsi bubisi: Yasoma Bibiliya akumva arabisobanukiwe, akumva Zaburi n'ibihimbano by'umwuka mu mutima we, akumva aragiwe ahantu heza. Ariko hari n'igihe umuntu agira inzara yo mu bugingo, akagira inzara y'imbere muri we ku buryo atavuga nka Dawidi ngo' Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi'.

Ububyutse: Kongera gutoha, kongera gushibuka( Mu cyanya cy'ubwatsi bubisi)

'Ajyana iruhande rw'amazi adasuma'

Mu Mana niho hantu hari icyanya cy'ubwatsi bubisi n'imigezi y'amazi adasuma. Hari igihe abantu bamara umwanya bari ahandi, hari n'abagerageza kunywera ahatari ku migezi y'amazi adasuma: Wanywereye ku migezi y'ubusambanyi kandi uwo mugezi urasuma, wagerageje kunywa inzoga yewe n'izikomeye, ariko uwo mugezi nawo urasuma. Abantu banywereye ku mugezi w'icyubahiro ( kubahwa ni byiza pe!), ariko uwo mugezi nawo urasuma kuko nta muntu uhorana icyubahiro.

Birashoboka ko wanywereye ku migezi y'ubutunzi ( iyo migezi nayo ni myiza), ariko nayo irasuma kuko ubutunzi bujya bwitera amababa bukaguruka hakazaza abandi batunzi bashyashya. Hari igihe umuntu aba afite ibihagije ariko agahorana impungenge, agahorana ubwoba kandi urebeye inyuma wagira ngo afite byose. Kuba muri Kristo Yesu niho ku migezi y'amazi adasuma watura.

Ku basanzwe ari abakristo ubuzima, ubukristo butarimo 'Umwuka Wera' ntibushoboka. Uru rugendo rw'agakiza ntirushoboka udafite Umwuka Wera: Uzajya wifuza guhazwa n'ibihaza abandi, uzajya wumva wanywera ku migezi abandi banyweraho, wumve wahazwa n'ibihaza abandi rimwe na rimwe ushiduke ufite umubabaro kuko wanywereye ku migezi isuma.

Hari umugezi mwiza udasuma 'Ni ukuzura Umwuka Wera'!, ni ugusabana n'Imana, ni ukuba mu mwanya w'Imana, niwo mugezi mwiza udasuma. Umukene yuzura Umwuka Wera, akanyurwa akibagirwa ko ari umukene, imfubyi nta handi yakura umunezero usibye kuzura Umwuka Wera.

Ese muri iyi minsi utunzwe n'iki?, uri mu cyanya cy'ubwatsi bubisi?, wibuka gusoma Bibiliya Yera?. Ese wibuka gusenga no gusabana n'Imana?, wibuka gushaka benedata bakijijwe neza ngo mugire umwanya wo gusangira Ijambo ry'Imana, cyangwa urimo kunywera ku migezi y'imbuga nkoranyabaga( Social media)?. Iyo migezi ya Social media ni myiza ariko utabashije kujonjora hari igihe wahahurira n'ibyumisha ubuzima bwawe.

Umwanya munini uwumara he?, umwanya wawe uwukoresha ute?. Ahari birashoboka ko wanywereye ku yindi migezi, wasabanaga n'Imana ukumva uburyohe bwo kubana n'Imana none ibyo bihe byagukamutsemo. Kristo icyo akwifuzaho ni uko ubugingo bwawe bwishimira umubyibuho. Umugeni wa Kristo ( Itorero) arijyana ku migezi y'amazi adasuma.

Reba hano inyigisho: Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw'amazi adasuma/Ububyutse by Pastor Desire

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-iyihe-migezi-urimo-kunyweraho-muri-iyi-minsi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)