Nta gihindutse ku munsi w'ejo myugariro wa Police wo ku ruhande rw'ibumoso, Muvandimwe Jean Marie Vianney azabagwa imvune yo mu ivi.
Muvandimwe JMV yagize imvune yo mu ivi mu minsi ishize ubwo Police FC yari isubukuye imyitozo, iri vi ryagize ikibazo mu mwaka ushize w'imikino wa 2019-2020 ariko akomeza kurikiniraho, akaba yararitonetse ubu agomba kubagwa kugira ngo abone kugaruka mu kibuga.
Umutoza w'iyi kipe, Haringingo Francis yavuze ko nta gihindutse uyu musore agomba kubagwa ku munsi w'ejo.
Ati'Muvandimwe yagize ikibazo mu ivi, bazamubaga tariki ya 26 Ugushyingo(ejo), niko biteganyijwe nyuma yo kubagwa nibwo tuzagenda tumukurikirana uko azakira, abaganga batubwiye ko nyuma yo kubagwa ari bwo bazamenya igihe azamara hanze.'
Muvandimwe Jean Marie Vianney ni umukinnyi wagiye ufasha Police FC mu myaka itatu ayimazemo kuva avuye muri Gicumbi FC, bikaba bishoboka ko umwaka we wa nyuma muri iyi kipe atazakina imikino myinshi bitewe n'iyi mvune yagize.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-police-fc-azabagwa-ejo