Mugisha Samuel wagiye ari kapiteni wa Team Rwanda muri Cameroun bitabiriye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya, nyuma yo kugaruka mu Rwanda baryegukanye yasabye itangazamakuru kubakorera ubuvugizi nabo bakajya babona uduhimbazamusyi n'impamba y'urugendo nk'uko MINSPORTS ibikorera andi makipe y'igihugu.
Ku munsi wo ku Cyumweru nibwo hasojwe irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun aho ryegukanywe n'umunyarwanda Mugisha Moise.
Ku munsi w'ejo nibwo iyi kipe ya Team Rwanda yageze mu Rwanda, uyu munsi bakaba bakiriwe n'ubuyobozi bwa FERWACY buyobowe na perezida Murenzi Abdallah babashimira uko bitwaye muri iri siganwa.
Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy'umukinnyi uzamuka kurusha abandi ndetse akaba yari na kapiteni w'iyi kipe yasabye itangazamakuru kubakorera ubuvuizi nabo bakajya babona uduhimbazamusyi nk'andi makipe aba yasohokeye igihugu.
Ati"Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n'impamba y'urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w'amagare ari umukino ukwiye guhabwa agaciro nk'iy'indi."
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yijeje aba bakinnyi ko ubuvugizi muri MINISPORTS babutangiye ndetse ko bazakomeza no kubukora kugira ngo bajye bahbwa uduhimbazamusyi n'impamba y'urugendo kimwe n'abandi.
Ku mukino w'amagare wo nta mafaranga azwi ahabwa abakinnyi iyo bitwaye neza mu marushanwa, bitandukanye n'indi mikino nk'umupira w'amaguru bo biba bizwi ayo bahabwa ku mukino batsinze.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-yasabye-itanganzamakuru-kubakorera-ubuvugizi