Mu Rwanda hari ibigo by'amashuri birimo kugaragaramo abanyeshuri banduye Coronavirus #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo ku wa 18 Ugushyingo 2020, rigaragaza ko abarwayi bashya 36 banduye Coronavirus harimo abakuwe mu ntara zitandukanye z'igihugu aharimo abo muri Gisagara 9 ndetse na 17 bo muri Nyamagabe.

Mu mibare yagaragaye harimo abanyeshuri 9 bo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mugombwa mu Karere ka Gisagara.

Ni mu gihe mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

Julien Mahoro Niyingabira, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'itangazamakuru muri RBC, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko hari ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa mu bigo by'amashuri, biteganyijwe ko buzarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, aho batangiye gupima abanyeshuri 600 muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, bisobanuye ko mu gihugu cyose bapimye abagera ku 3000.

Julien Mahoro Niyingabira avuga ko kugeza ubu ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bugamije kumenya uko icyo cyorezo cyifashe mu bigo by'amashuri bitaraboneka byose, kuburyo umubare nyawo w'abanduye muri abo bagomba gupimwa utaramenyekana. Avuga kandi ko nyuma yo kubona ibyavuyemo, inzobere mu bijyanye no guhangana n'ibyorezo zizatanga inama z'icyakorwa, gusa ntiyerura ngo asobanure ko ishusho yabyo yazatuma habaho kongera gufunga ibigo by'amashuri.

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w'ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu mu bantu benshi nk'uko Dr Nsanzimana Sabin uyobora iki kigo yabishimangiye.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yagize ati 'Icy'ingenzi tubwira abayobozi b'amashuri n'abarimu, ni ugucunga cyangwa kureba ko izi ngamba zubahirizwa. Ni ku nyungu z'igihugu ariko ni n'inyungu z'ishuri kuko ishuri rizagaragaramo uburwayi bukwirakwira byaturutse kuri ibyo bibazo bitatunganijwe rizajya rihagarikwa.'

Yakomeje agira ati 'Ishuri rizajya rihagarikwa bitewe n'umubare w'abarwayi barigaragayemo. Igihe rizamara ridakora bishingiye ku barwayi bazaba bahagaragaye turimo gukurikirana, icyo na cyo gisobanuke kuko ntabwo twareka abana kandi icyorezo cyahakwirakwiye.'

Julien Mahoro Niyingabira Julien Mahoro Niyingabira, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'itangazamakuru muri RBC, we yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nko mu bigo byagaragayemo icyorezo, wa mubare w'abanyeshuri 3000 bagomba gupimwa udakomeza kwitabwaho ahubwo hahita hatangizwa uburyo bwo gushakisha abahuye n'abasanganywe icyorezo bose bagapimwa, bisobanura ko abanyeshuri benshi muri icyo kigo bagomba gukurikiranwa n'abaganga.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Mu-Rwanda-hari-ibigo-by-amashuri-birimo-kugaragaramo-abanyeshuri-banduye-Coronavirus

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)