Mu mafoto : Peace Jolis yunamiye Deejay Miller mu gitaramo cya 'My Talent Live Concert' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Peace Jolis na Deejay Miller bari inshuti z'akadasohoka cyane ko bagiye banahurira mu ndirimbo nk'iyitwa 'Un million c'est quoi ndetse n'iyitwa Belle yabahuje na Urban Boys.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020, ubwo yari mu gitaramo cya 'My Talent Live Concert' , Peace Jolis yageze hagati ubwo yaririmbaga indirimbo 'Belle' afata umwanya yunamira Deejay Miller umaze arindwi atabarutse.

Yavuze ko 'Indirimbo ngiye gukurikizaho, kuba ngiye kuyikora njyenyine ni ikintu kimbabaje, twajyaga twicara muri studio turi gufata amajwi yayo nkareba nk'iyi ndirimbo turi kumwe ku rubyiniro…Mana yanjye, Imana imwakire."

Yakomeje agira ati 'Ntabwo byakunze, murabizi mwese uyu mwaka…. Sinzi uyu mwaka nta magambo dufite gusa icyo dushima turacyari bazima, Miller yagiye bidutunguye cyane.'

'Yaratubabaje cyane twabuze umuntu ukomeye muri muzika Nyarwanda….. Miller ndagushimiye cyane muvandimwe , iyi ndirimbo n'ubwo tutarayikorana ariko ndabizi ko aho uri wishimiye kumbona hano ku rubyiniro.'

Muri iki gitaramo cyatambukaga kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe mu bihe byo ha mbere nka 'Mpamagara, Musimbure ndetse n'izo aheruka gukora mu bihe bya vuba.

Ibitaramo bya My Talent Live Concert bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou. Nyakwigendera Deejay Miller yari yarakoranye indirimbo na Urban Boys ndetse na Peace Jolis Peace Jolis yunamiye Deejay Miller mu gitaramo cya My Talent Live Concert Peace Jolis yavuze ko urupfu rwa Deejay Miller rwasize igihombo gikomeye ku muziki Nyarwanda



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Peace-Jolis-yunamiye-Deejay-Miller-mu-gitaramo-cya-My-Talent-Live-Concert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)