Muri Argentine hatangiye icyunamo cy'iminsi itatu, bibuka uyu wabaye igihangange mu mupira w'amaguru, wapfuye ku wa gatatu afite imyaka 60.
Muri iyo minsi itatu, umurambo we uraba uri mu nyubako ya Casa Rosada, ikorerwamo na leta ya Argentina, abakunzi be bamusezerano bwa nyuma.
Kuva iwabo muri Argentina kugeza ku byo yagezeho bikomeye mu Butaliyani, gutwara igikombe cy'isi ndetse no kuba imbata y'ibiyobyabwenge byavuyemo n'iherezo ry'umupira we, aya ni amwe mu mafoto agaragaza ubuzima bwe.