Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020 mu masaha y'ijoro, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' Mashami Vincent, yatoranyije abakinnyi 23 bazamufasha mu mukino wa gatatu w'amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroon, azakina na Cap-Vert kuya 12 Ugushyingo 2020.
Amavubi yari amaze iminsi mu mwiherero waberaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera bari 31 akaba yahisemo gusigarana abakinnyi 21, abandi 10 bagasubira mu makipe yabo, ari nako biteganyijwe ko muri Cape Verde bazahurirayo na Bizimana Djihad na Mukunzi Yannick.
Abakinnyi basezerewe harimo:
Byiringiro Lague
Niyomugabo Claude
Niyonzima Olivier Seif
Rwabugiri Umar na Danny Usengimana ba APR FC
Sibomana Patrick wa Police FC
Nsabimana Eric Zidane na Michel Rusheshangoga ba AS Kigali, Eric
Ngendahimana wa Kiyovu Sports
Twizerimana Onesme wa Musanze FC.
Rutahizamu wa APR FC Tuyisenge Jacques byavugwaga ko ashobora kutajyana na bagenzi be kubera imvune, umutoza yahisemo kumujyana, ari nako myugariro Rusheshangoga Michel we imvune yamuzitiye kujyana na bagenzi be.
Kevin Monet Paquet ukinira Saint-Etienne yari yahamagawe ku nshuro ye ya mbere gusa ntiyigeze asubiza ubutumire, myugariro Nirisarike Salomon wa Pyunik nyuma yo kwandura icyorezo cya COVID-19 nawe ntazaboneka.
Reba hano urutonde rw' abakinnyi 23 bazahangana na Cape Verde.
Abanyezamu
Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).
Ba myugariro :
Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Herve (Rayon Sports).
Abakina Hagati :
Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC).
Ba rutahizamu :
Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osee ( Police FC ).
N'ubwo kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Herve yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi bazajya muri Cape Verde ashobora gusigara kubera ko adafite Passport, mu gihe byarenga uyu munsi atari yayibona arahita asigara asimburwe na Nsabimana Aimable wamaze kubiteguzwa, Abakinnyi 21 bagize amahirwe yo gukomeza bazahaguruka mu Rwanda ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo, ni mu gihe abasezerewe bo barava mu mwiherero mu masaha y'igitondo cy'uyu munsi ku cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2020.