Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko agira icyo amusaba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier bitewe n'uko yaraye yitwaye ku mukino wa Cape Verde ariko amusaba kudapfusha ubusa amahirwe yabonye ahubwo agomba gukora kurushao.

Hari mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022 aho Amavubi yanganyije na Cape Verde 0-0, ni umukino Kwizera Olivier yitwaye neza agora cyane ubusatirizi bwa Cape Verde.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza Mashami Vincent yashimiye uyu musore utari uherutse guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Ati'Olivier ni umunyezamu mwiza ntabwo tubishidikanyaho, uretse wenda rimwe na rimwe ariko na none mu buzima ntabwo bitugendekera uko tubyifuza, yagiye ahura n'ibibazo bitandukanye ariko ni byiza ko tuzi ubushobozi bwe kandi twaramuganirije, uko yitwaye uyu munsi araza gukomerezaho, biramuha icyizere cy'uko ari umunyezamu mwiza.'

Yasabye uyu mukinnyi kutirara ahubwo agakomeza akabikorera.

Ati'Na we agomba gukomeza kubikorera, agafatirana aya mahirwe yabonye. Umukino mwiza yakinnye kugira ngo akomeze azamure urwego rwe. Usibye we namushimira cyane ariko n'ikipe yose muri rusange yagerageje kumuba hafi yamukoreye na we yabakoreye.'

Ni umunyezamu wari umaze i imyaka 2 adakandagira mu izamu ry'u Rwanda, yaherukagamo ku wa 9 Nzeri 2018 ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d'Ivoire 2-1 nabwo hari mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019, yaje gukora ikosa ryavuyemo igitego bituma atakaza umwanya we.

Kwizera Olivier yaraye akoze akazi gakomeye
Mashami Vincent yashimiye Kwizera Olivier ariko amusaba kutirara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yashimiye-kwizera-olivier-ariko-agira-icyo-amusaba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)