Legal Aid Forum irasabira abagabo babyaye ikiruhuko kirenze iminsi ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ayo mategeko, irigenga umurimo rigenera umugore uri mu kazi wabyaye ikiruhuko kingana n'ibyumweru 12, ariko andi mategeko akagenera umugabo ufite umugore wabyaye ikiruhuko kitarengeje iminsi ine.

LAF yahamagaye inzego zitandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, izigaragariza ibikwiye kuvugururwa muri amwe mu mategeko y'u Rwanda, kugira ngo habeho kubahiriza neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo.

Isesengura rya LAF ribanza kugaragaza intambwe u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ihame ry'uburinganire, bikaba byararuhesheje imyanya ya mbere ku rwego mpuzamahanga, rigasoza risaba noneho kugenzurira ubwo buringanire mu mategeko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrew Kananga, avuga ko ari byiza kuba ababyeyi b'abagore bari mu kazi barahawe ikiruhuko gihagije gituma bita ku bana mu gihe bibarutse, ariko ko n'abagabo bakeneye ikiruhuko kirengeje iminsi ine mu gihe na bo babyaye.

Umuyobozi wa LAF, Andrew Kananga
Umuyobozi wa LAF, Andrew Kananga

Me Kananga yagize ati “niba dushaka ko habaho uburinganire, turasaba ko icyo kiruhuko cy'iminsi ine cyakongerwa, ntabwo dusaba ko umugabo yahabwa ikiruhuko kingana nk'icy'umugore, ariko icy'iminsi ine ahabwa ni gito”.

Umuyobozi wa LAF avuga ko abagabo nibongererwa iminsi y'ikiruhuko mu gihe babyaye, batazaba babonye umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye (nk'uko yabibwiwe), ahubwo ngo kizaba ari igihe cyo kwita ku mubyeyi n'abana, kuko umugore nta mbaraga aba afite.

Umuryango LAF wakomeje uvuga ko amategeko y'u Rwanda ateguwe neza, ariko kuyashyira mu bikorwa no kuyamenyekanisha bikaba ari byo bigikeneye gushyirwamo imbaraga.

Uruhande rwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) nta kintu rwifuje gutangaza ku bijyane n'ubu busabe bw'ihuriro LAF.

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe abagore (UN Women mu Rwanda) Fatou Aminata Lo, yizeza ko inzego zitandukanye mu gihugu zizakomeza kuganira ku mavugururwa akenewe.

Aminata avuga ko iri suzuma n'isesengura ry'amategeko ryakozwe na LAF ku bufatanye na UN Women mu Rwanda, hari impinduka ryatangiye kugeraho kuva mu gihe ryari rikirimo gukorwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/legal-aid-forum-irasabira-abagabo-babyaye-ikiruhuko-kirenze-iminsi-ine
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)