Ikipe ya mbere ibonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutsiro FC ibonye itike yo gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2020-2021 itsinze Vision FC kuri penaliti 7-6.

Ni umukino wabaye uyu munsi kuri Stade Regional i Nyamirambo aho muri 1/4 Rutsiro FC yari yasezereye Alpha igera muri 1/2 yahuye na Vision yageze muri 1/2 nyuma y'uko Amagaju bagombaga guhura ikuwe mu irushanwa.

Igice cya mbere cy'umukino ntabwo amakipe yombi yabashije gukabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 55, Munyurangabo Cedric yananiwe gufungura amazamu ku ruhande rwa Rutsiro FC ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Gatsobe Yves.

Ku munota wa 69, Munyurangabo Cedric yacomekeye Nshimyumuremyi Olivier, ashyizeho umutwe uca ku ruhande rw'izamu.

Vision itabonye amahirwe menshi muri uyu mukino, ku munota wa 80, Hakizimana Zuber yananiwe gutsindira ikipe ye ku ishoti yateye rigakurwamo n'umunyezamu Nshuti Yves.

Rutsiro FC yashoboraga kubona igitego ku mupira wa koruneri itewe na Mukunzi Imran Aimable ku munota wa 85, ukurwamo n'umunyezamu Gatsobe Yves wawushyize muri koruneri. Umukino warangiye ari 0-0

Amakipe yombi yahise yitabaza penaliti maze Rutsiro izamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda penaliti 7-6.

Dore uko penaliti zagenze

Vision FC: Irambona Fabrice (yayinjije), Kwitonda Ally (yayinjije), Nkurunziza Seth (yayinjije), Gakuru Matata (yayinjije), Cyubahiro Idarusi (yayinjije)== Byukusenge Michel (yayinjije), Ishimwe Eric (umunyezamu awukuyemo).

Rutsiro FC: Hatangimana Eric (yayinjije), Kwizera Bahati Emilien (yayinjije), Tuyishime Eric (yayinjije), Hakizimana Adolphe (yayinjije), Nshimyumuremyi Olivier (yayinjije).== Hitimana Jean Claude (yayinjije), Munyurangabo Cedric (arayinjije).

Rutsiro ikaba izazamukana n'ikipe iri butsinde hagati ya Gorilla FC na Etoile FC, akaba ari nayo azahurira ku mukino wa nyuma w'icyiciro cya kabiri.

11 ba Rutsiro FC babanjemo
11 ba Vision FC babanjemo
Ni umukino warangiye amakipe yombi nta n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi
Kapiteni wa Rutsiro, Kwizera Bahati ashaka gucika abakinnyi ba Vision
Mugisha Didier wa Vision ntiyorohewe n'abakinnyi ba Rutsiro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mbere-ibonye-itike-yo-kuzamuka-mu-cyiciro-cya-mbere-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)