Kaminuza y'u Rwanda yiteguye gukemura ibibazo by'abagiye gusubira kwiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abaza muri resitora barakirwa
Abaza muri resitora barakirwa

Bimwe mu bibazo abanyeshuri bibaza ni ibijyanye n'amafaranga ya buruse basanzwe bahabwa ashobora kutabagereraho igihe, ikibazo cy'amacumbi, ikibazo cy'amakarita yo kuriraho, kwigira kuri mudasobwa n'ibindi bijyanye n'isubukura ry'amashuri nyuma y'amezi arindwi barasubitse amasomo kubera icyorezo cya COVID-19.

Abanyeshuri hafi ibihumbi 14 biga mu wa mbere n'uwa kabiri ni bo bateganyijwe kuba basubiye muri Kaminuza y'u Rwanda gusubukura amasomo, ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020.

Bimwe mu bibazo byibazwa ku bijyanye no kwakira abanyeshuri hirindwa icyorezo cya COVID-19, ni aho kaminuza ivuga ko imyanya mu byumba by'amashuri idahagije bityo ko bamwe bazajya bakomeza kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga umunyeshuri arebana na mwarimu ku ikoranabuhanga.

Kaminuza y'u Rwanda kandi igaragaza ko imyanya yo kuryamamo ishobora kuzaba idahagije bityo ko bamwe mu banyeshuri bazicumbikira, icyakora abari baramaze kwishyura ibyumba bakaba bazakomeza kubiryamamo ari na bo bazaherwaho babihabwa, bitandukanye na mbere byavugwaga ko abanyeshuri bose bazacumbikirwa.

Ubukarabiro bugenda bwubakwa
Ubukarabiro bugenda bwubakwa

Umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe inozabubanyi no guhuza abanyeshuri biga muri kaminuza Ignatius Kabagambe, avuga ko kaminuza yakomeje kwitegura ibijyanye no kwirinda COVID-19 harimo no kubaka ubukarabiro buhagije mashami yose ya UR.

Avuga kandi ko hari abanyeshuri bari barasubukuye amasomo ubu bagiye mu imenyerezamwuga, ku buryo bazatanga imyanya ku bandi bikazoroshya ibibazo by'imyanya ku bagomba kugaruka kwiga.

Naho ku banyeshuri bafite ibikoresho by'ikoranabuhanga, ngo bazakomeza gukurikira amasomo ku ikoranabuhanga rya interineti (Blended learning) hanyuma babe bajya ku mashuri igihe biri ngombwa mu masomo asaba kuba uri kumwe na mwarimu nko muri raboratwari.

Abageze kuri campus bahuye n'ibibazo byatanze isomo ku bagiye kuza

Kabagambe avuga ko nyuma yo kwakira icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri bo mu myaka ya gatatu iya kane n'iya gatanu hari byinshi babonye byabahaye isomo, ku buryo abagiye kuza bo nta kibazo bazagira.

Amacumbi yagejejwemo amazi ku buryo nta kibazo cy
Amacumbi yagejejwemo amazi ku buryo nta kibazo cy'isuku kizagaragara muri UR Huye

Urugero ni nko kubakurikiranira ibijyanye n'amafaranga bahabwa ya buruse aho batinze kuyabona kubera impinduka zo gukora intonde nshya zigenderwaho hirindwa ko ayo mafaranga yahabwa n'abatazagaruka ku ishuri.

Agira ati “Habaye impinduka mu gutegura amalisiti y'abanyeshuri bagarutse n'abahuye n'ibibazo byo kudahita bagaruka, abo ntibagombaga guhabwa amafaranga bituma hari abakererewe batagaragaye vuba kuri ayo malisiti, ariko byaduhaye isomo”.

Arongera ati “Byaduhaye isomo ryo kunoza ayo malisiti ku buryo n'utarabona amafaranga ashobora kuyabona none cyangwa ejo, ariko ibyo byatumye twitegura neza abagiye kuza kugira ngo batazatinda kubona amafaranga ya buruse”.

Bamwe mu banyeshuri bageze bwa mbere muri Kaminuza ishami rya Huye, bagaragaje ko batishimiye kuba barongeye kwishyuzwa amafaranga yo kurya kandi hari ayo bari barasigaje bajya gutaha, babibaza ngo bakabwirwa ko bazagabana igihombo n'ushinzwe kubagaburira kuko hari ibyo kurya byangiritse basize batariye kandi byaraguzwe.

Kujya gufata ibyo kurya ni ukubahiriza intera hagati y
Kujya gufata ibyo kurya ni ukubahiriza intera hagati y'umunyeshuri n'undi

Bavuga ko ibyo bitari bikwiye kugabana icyo gihombo kuko batazi ingano y'ibyangiritse, bityo ko bakwemererwa kurya amafaranga bari barasigajemo.

Kuri iyi ngingo Kabagambe avuga ko hari ibihombo byabaye koko ariko kaminuza izakemura buri kibazo cyose abanyeshuri bazagira kuko ari cyo ishinzwe.

Agira ati “Usibye no kuba hari abagomba kurira ku makarita yabo ya resitora hari n'abishyuye amacumbi, kaminuza y'u Rwanda Campus zose icyenda abayobozi bazo biteguye kwakira neza ibibazo by'abanyeshuri buri kimwe uko giteye”.

Ati “Ibyo bibazo bizakemukira kuri za Campus zabo kandi ubuyobozi bwa Kaminuza burizeza abanyeshuri ko ntawe uzahomba, ntawe uzaba yarishyuye ikintu mbere ngo naza areke kukigiraho uburenganzira”.

Ku bijyanye no kuba ikoranabuhanga rya interineti riri ku gipimo cyo hasi bikaba byagora abanyeshuri bazigira ku ikoranabuhanga, Kabagambe avuga ko abatekinisiye bari kubyigaho kuko ikoranabuhanga ari kimwe mu byagaragaje ko ryafasha byinsi mu masomo.

Ubwiherero bwaravuguruwe
Ubwiherero bwaravuguruwe

Naho ku bijyanye n'abanyeshuri bategereje ko babona mudasobwa basinyiye ariko zikaba zitaraza, ngo kaminuza yasanze hari nyinshi zitujuje ubuziranenge zari zaratanzwe bituma ihagarika ibanza gushaka mudasobwa nziza zizagirira abanyeshuri akamaro.

Ku bamaze gufata izo zitujuje ubuziranenge kandi ngo bazafashwa kubona inziza igihe izo bahawe zaba zidakora neza.

Ku kijyanye n'abanyeshuri benshi bibaza igihe abasabye kwiga muri Kaminuzay'u Rwanda bashya bazajya kwigiraho, Kabagambe avuga ko ubu abari ku mashuri bagiye kurangiza umwaka bagataha, bityo abandi bakimuka abo mu wa mbere bakabona imyanya yo kwigiramo bityo ko baba bategereje nko mu mezi atatu.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kaminuza-y-u-rwanda-yiteguye-gukemura-ibibazo-by-abagiye-gusubira-kwiga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)