Impamvu 10 zitera abana b'abakozi b'Imana kugira imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu ituma bamwe mu bana bakomoka mu miryango y'abakozi b'Imana:Abapasiteri, abashumba, abavugabutumwa n'abandi, bagira imyitwarire idahwitse y'urukozasoni. Ntibitangaje kuba mu miryango y'abakozi b'Imana havamo abana bakora ibyaha kuko nabo ari abantu ahubwo ni ngombwa kumenya impamvu ibitera.

Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zitera bamwe mu bana b'abapasiteri kurangwa n'imyitwarire idahwitse

1. Pasiteri ni umuntu Satani arwanya ku kigero cyo hejuru

Mugihe pasiteri yirukana abadayimoni mu bantu, asengera abantu, yita ku mitima y'abandi, ntibivuze ko iwe hakingiye ku buryo Satani atahatera, ahubwo kwa pasiteri ni ho Satani atera kuruta ahandi hantu hose kuko Satani aba ashaka kwihimura ku byo Pasiteri yirirwa akora, kandi burya iyo urwanya Satani na we araakurwanya kugira ngo akubabaze ucike intege ku murimo w'Imana. Ni ngombwa gusenga kugira ngo urugo rwabo rugire uburinzi bw'Imana.

2. Bamwe mu ba pasiteri ntibagira umwanya uhagije wo kwita ku bana babo

Bitewe n'uko igihe kinini bakimara mu rusengero bita ku bandi, bakora inama z'igihe kirekire bigatuma akenshi bataha bananiwe. Ikindi incuro nyinshi kwa pasiteri haba hari abashyitsi, ugasanga bibagiwe umuryango n'uburere bw'abana babo. Kugira ngo umwana abe yuzuye, agomba kugira igitsure cy se akagira n'urukundo rwa nyina.

3. Hari abapasiteri bamwe batagira igitsure

Mubyukuri pasiteri agomba kuba ari umuntu ucisha make abantu bose bisanzura ho. Hari ubwo usanga mu muryango pasiteri atagira igitsure ngo abashe kugenzura abana bakoze amakosa n'uburyo babyitwaramo.

Pasiteri akwiye kuyobora itorero ariko akaba na se w'abana, akamenya gucyaha aho bikenewe, agatanga urukundo, akamenya igihe cyo gusura abana, kubaha imyenda. Iyo umwana wamumenyeye ibyo nta wabimushukisha ndetae ntiyajya mu biyobyabwenge. Ni byo koko bishobora kubaho ariko gacyeya gashoboka.

4. Abapasiteri bakunze kugira abana benshi bityo kwita ku burere bwabo bikagorana

Abana b'abapasiteri baba ari benshi ugasanga kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi bigoranye. Ni byo bituma abana bagira imyitwarire itari myiza kandi tuzi ko uburere buruta ubuvuke kandi iyo umwana atahawe ibikwiriye, rimwe na rimwe ajya kubishakisha ahandi.Uburere ni ikintu cy'ingenzi kuko umuntu agomba kuba yubatse neza mu bice bitatu:Umwuka, amarangamutima n'umubiri.

5.Hari igihe abayeyi bibeshya ko ubwo bakijijwe n'abana babo nabo bakijijwe

Iyo bimeze bityo usanga abana nabo bafatwa nk'abakozi b'Imana, ukagira ngo kuba umuntu ari pasiteri, umwana we na we ni pasiteri. Ni nayo shusho abakristo bababonamo bakiyumvisha ko umwana wa pasiteri adashobora gukora ikosa, bakibwira ko ari ku rwego nk'urwa se

6. Abana b'abapasiteri bigira ingeso mbi ku rungano rwabo rudakijijwe

Twibuke ko aba bana bafite abandi bana bigana, bakuranye bakora amakosa atandukanye. Aba bana babigira ho ingeso mbi. Muri iki gihe uburere bw'abana burimo ikibazo aho umwana arerwa n'abakozi nka batanu na bo batabonye ubarera, yajya ku ishuri akigana n'abana bafite imico mibi, igihe cy'ubugimbi n'ubwangavu kigatangira adafite umugira inama mu myitwarire, uko agenda agira incuti mbi bikamuhindura undi muntu.

7. Hari abapasiteri baba badakijijwe

Iyo abana bazi neza ko umubyeyi wabo adakijijwe, wenda aca inyuma mama wabo, avuga nabi mu rugo n'ibindi. Rimwe na rimwe iyo ubajije abana b'abapasiteri nka 90% bakubwira ko batakora umurimo w'ubupasiteri kuko baba bazi ubuhamya bubi bw'ababyeyi babo.

8. Intambara ziba mu murimo w'Imana

Iyo abapasiteri 2 bananiwe kumvikana, abana intambara zizabageraho. Iyo abayeyi biherereye bavuga urwango n'ivangura bakorerwa no kwimurwa bidasobanutse, ni byo bizanira abana kwanga urunuka umurimo w'ubupasiteri. Mubyukuri iyo intambara ziri mu bakozi b'Imana, bigeraho bigafata igisekuru kizakurikiraho.

9 Agakiza ni ak'umuntu ku giti cye

Agakiza ni ak'umuntu ku giti cye ntabwo ugaha umwana nk'uko umuha ibindi akeneye, dukwiye gusengera abana kugira ngo buri wese ahure na Yesu ku giti cye. Ntibivuze ngo ubwo pasiteri akijijwe n'abana bazakizwa, ahubwo tubasabire bakizwe bajye bibuka umunsi mwiza bakiriye ho Yesu mu buzima bwabo.

10. Abana b'abapasiteri iyo bari mu rusengero bahora bumva ubuhamya bukomeye

Mu rusengero hatambuka ubuhamya bukomeye, urugero ukumva umuntu ati:"Narasambanye, nakuye mo inda, nanywaga ibiyobyabwenge n'ibindi". Bigera igihe abana b'abapsiteri na bo basohoka ngo bagiye gushaka ubuhamya ugasanga umwana avuga ati:"Nta cyo nakijijwe reka njye gushaka ubuhamya, niba uriya muntu Imana yaramubabariye, na njye ningaruka Izambabarira".

Icyo gihe agenda agiye gushaka ubuhamya maze akangirikirayo. Twibukiranye ko umwana w'ikirara yagiriwe ubuntu aragaruka ariko ayo si amahirwe ya buri wese.

Muri macye ababyeyi bakwiye gufasha no gusengera no kwita ku bana babo, ndetse n'abana bakumvira inama z'ababyeyi kugira ngo twubake umuryango uhesha Imana icyubahiro.



Source : https://agakiza.org/Impamvu-10-zitera-abana-b-abakozi-b-Imana-kugira-imyitwarire-mibi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)