Eric Nshimiyimana yishimiye Pierrot, icyo abona muri rutahizamu we mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko yishimiye kubona umukinnyi we, umurundi Kwizera Pierrot yarakize n'ubwo bimusaba gukora cyane gukora cyane kugira ngo asubire ku rwego yari ariho.

Muri Nzeri 2019 ni bwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali amasezerano y'imyaka 2, gusa kuva yayasinya nta mukino n'umwe yigeze akinira iyi kipe bitewe n'imvune yari afite yakuye mu ikipe y'igihugu y'u Burundi aho yababaye inyama zo mu itako.

Uyu mukinnyi akaba yarahise agenda ndetse na AS Kigali iza kumubura aho yavugaga ko itazi aho ari ariko yababwiye ko yagiye kwivuza, akaba yaragarutse muri AS Kigali mu kwezi gushize k'Ukwakira.

Eric Nshimiyimana akaba yavuze ko yishimiye kongera kubona Kwizera Pierrot kandi akamubona yarakize ameze neza.

Ati'Pierrot icyangombwa ni ugukira kandi tubona ko yakize, ariko bimusaba kwitoza cyane kuko afite ibiro byinshi gusa urabona ko arimo no gushota mbere ntabyo yabashaga Imana ishimwe ko yakize, igisigaye ni ukumushakira imikino akagaruka ku rwego rwe yariho.'

Kwizera yaraye akinnye iminota 45 mu mukino wa gishuti ikipe ye yatsinzemo Interforce 3-0.

Kwizera yarakize neza

Avuga kuri rutahizamu mushya wavuye mu gihugu cya Nigeria, Aboubakar Lawal, Eric Nshimiyimana yavuze ko ari umukinnyi mwiza yashimye urwego rwe.

Ati'Kuri rutahizamu Aboubakar ni umukinnyi ukinisha amayeri menshi cyane, navuga ko azi guhagarara neza mu kibuga, azi gukinisha abandi , mu minsi tumaranye nabonye ko ari umukinnyi mwiza.'

Eric Nshimiyimana akaba yizeye ko ikipe afite izamufasha kwitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup izahagarariramo u Rwanda.

Rutahizamu Aboubakar yashimwe n'umutoza Eric Nshimiyimana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-yishimiye-pierrot-icyo-abona-muri-rutahizamu-we-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)