Dore ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara z'imbere mu mubiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari igihe usanga ku birenge hajeho ibimenyetso bidasanzwe ariko mu by'ukuri bikaba ibimenyetso by'izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Ntabwo bikwiriye kujenjeka cyangwa kubirenza ingohe ngo wumve ko ari ibisanzwe ahubwo ni igihe cyo kugana muganga akagusuzuma ndetse akakuvura.

Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z'umutima n'izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso n'indwara biteguza:

Ibirenge byumagaye binashishuka

Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z'umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy'indwara z'umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n'umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y'uko ushobora kurwara indwara z'umuvuduko w'amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n'inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n'ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n'uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

Kumva ububabare bwinshi mu ino ry'igikumwe

Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy'uko urwaye goutte, indwara y'amagufwa muri rusange ifata ino ry'igikumwe.

Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n'inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n'ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n'uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

Source: kigalitoday.com

[email protected]

Source : https://agakiza.org/Hari-igihe-usanga-ku-birenge-hajeho-ibimenyetso.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)