Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n'umutima kubera igitutu cya FARDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo za FARDC zimaze iminsi zigaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za za FLN zigizwe ahanini n'abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge muri Kivu zombi aho zibahiga bukware. Muri ibyo bikorwa bya gisirikari niho uwitwa Col Bazambanza Donat uzwi nka Chairman yatawe muri yombi tariki ya 25 Ugushyingo 2020 muri Zone ya Kalehe aho abarwanyi benshi ba CNRD/FLN bahasize ubuzima.

Mu gihe Col Bazambanza yafatwaga mpiri, uwitwa Mukiza David waruzwi ku mazina ya Mutabazi William cyangwa Nyawenda yaguye mu birindiro bya CNRD/FLN ahitwa Hewa Bora muri Fizi, Kivu y'amajyepfo azize umutima kubera ibikorwa bya gisirikari bya FARDC. Col Bazambanza yari ashinzwe ibikorwa bya politiki mu gisilikare bya FLN/CNRD.

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi demokarasi ya Congo FARDC zimaze iminsi zihiga udutsinda tw'abarwanyi ba CNRD/FLN mu bice bya Kalehe,Magundu , Nakipupu na Shanji,aba abarwanyi bakaba barihishe mu bihuru no mu giturage ubwo FARDC yasenyaga umutwe w'inyeshyamba za CNRD/FLN mu mwaka 2019 ndetse n'uwari Perezida wa CNRD /FLN Lt.Gen Wilson akicwa.

Nkuko byatangwajwe na Rwanda Tribune, amakuru arebana n'iyi mirwano kandi yemejwe n'Umuvugizi w'ibikorwa bya gisilikare muri Operasiyo Zokola I Capt Dieudonne Kasereka,mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wacu uri Kamanyola.

Yagize ati 'nibyo koko ingabo zacu zikomeje guhumbahumba bamwe mu dutsinda tw'abarwanyi ba CNRD bari barihishe mu baturage no mu bihuru ubwo twabahigaga mu mwaka wa 2019,benshi bavuye mu birindiro byabo bariyoberanya bihisha,mu baturage abandi bajya kwikinga muri za Mai mai'

Yakomeje agira ati 'ubu rero twasubukuye ibikorwa byo kwirukana abo barwanyi tukabashikiriza Leta y'uRwanda ,kuko ntacyo bafite barwanira,igihugu cy'uRwanda gifite umutekano,turasaba abarwanyi bacyihishahisha kwizana k'ubushake bwabo mu maboko ya FARDC cyangwa MONUSCO'.

Izi ngabo zikaba zerekeje kandi mu bice bya Haut Plateaux ku bwinshi aho bivugwa ko Gen Hamada akambitse, FARDC yitwaje imbunda nini n'ibimodoka by'intambara, yerekeje muri ako gace.

Col Donat Bazambanza yavutse mu mwaka wa 1976,avukira muri Komini Mukingo, Umurenge wa Busogo,ubu ni mu Karere ka Musanze,Intara y'Amajyaruguru,yinjiye mu gisilikare cya EX FAR muri 1994 mu ishuri rikuru ry'Aba Ofisiye ESM.

Col Bazambanza abarizwa muri cyiciro cya 35 cya ESM ,igihe ingabo za RPF zafataga Kigali abanyeshuri ba ESM bimuriwe i Kigeme ku Gikongoro ari naho yakomereje naho baza kuhirukanwa ingabo za RPF,yahunze afite ipeti rya Adjudent eleve .

Yakomereje amasomo ya gisilikare ahitwa iBurongi muri Kivu y'amajyepfo ahakura ipeti rya Su Liyetona nyuma ahungira muri Congo Brazaville ahitwa Rukorera muri 1998, yaje kugarukana n'abarwanyi ba ALIR II muri Equateur, mu gice cya ba FDLR cyiswe Abadusuma,muri 2016 ubwo havukaga CNRD UBWIYUNGE yashinzwe ibikorwa bya politiki mu gisilikare G5.

The post Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n'umutima kubera igitutu cya FARDC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/byakomeye-muri-cnrd-fln-col-bazambanza-yafashwe-mpiri-naho-uwahoze-ari-umunyamabanga-mukuru-mukiza-david-yicwa-numutima-kubera-igitutu-cya-fardc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)