Bibiliya ivuga iki ku buzima bwo mu mutwe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bibiliya ntabwo ivuga yeruye ku ngingo y'ubuzima bwo mu mutwe; icyakora, ifite byinshi ivuga ku byerekeye umutima n'ubwenge, kwangirika mu mwuka n'imiterere y'ubugingo. Ubuzima bwo mu mutwe ni ngombwa kuko bugira ingaruka ku mibereho:"Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho" (Imigani 4:23).

Isi yarangiritse (Itangiriro 3). Icyaha kidutandukanya n'Imana (Yesaya 59:2) kwangirika k'umuntu kwagize ingaruka mbi ku mubiri w'umuntu, ku mwuka ndetse no ku bugingo.Ubuzima bwo mu mutwe ntibwitabwaho cyane nk'uko umubiri witabwaho kandi bitekerezo na byo birarwara ndetse bikangirika.

Bibiliya ivuga mu buryo butaziguye ubuzima bwo mu mutwe. Uwiteka niwe Wenyine uvugurura ibitekerezo (Abaroma 12: 2) ndetse asubiza intege mu bugingo (Zaburi 23: 3). Imana yahaye abana bayo 'umwuka utari uw'ubwoba ahubwo w'imbaraga, urukundo no kwirinda' (2 Timoteyo 1: 7). Dufite amasezerano ya Yesu y'amahoro (Yohana 14:27) no kuruhuka (Matayo 11:28). Kandi mubyukuri, hariho amategeko menshi y'Ibyanditswe adukangurira "Kudatinya" no kuzana imibabaro yacu ku Mana (Yesaya 41:10; Matayo 6:34; Abafilipi 4: 6; 1 Petero 5: 7).

Ubuzima bwo mu mutwe bufitanye isano n'ubuzima bw'umubiri n'umwuka. Dufite urugero rwo muri Bibiliya rwa Eliya, ubuzima bwe bwo mu mutwe bwagize ibibazo mu ntambara yagiranye n'umwamikazi Yezebeli. Eliya yahunze igihugu ajya ahantu ha wenyine aho yifuzaga gupfa (1Abami 19: 4). Imana yabanje gukemura ibyo Eliya yari akeneye kumubiri, Iramugaburira kandi Imuha umwanya wo gusinzira. Imana yari izi ko urugendo rwe ari rurerure muri icyo gihe (1Abami 19:7) Eliya amaze kuruhuka no kugarura ubuyanja, Imana yamuhaye inkomezi ndetse Imubwira umugambi mushya imufiteho (1Abami 15-18).

Yona ni urugero rw'umuntu ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangijwe n'amahitamo mabi yakoze. Yona yifuzaga gupfa nyuma yuko Imana irinze Nineve (Yona 4: 3) Yona yagize agahinda gakabije biturutse ku kugomera Imana. Yona yagomeye Imana asuzugura amategeko yayo kandi naho Imana imugaruriye ku murongo avuye mu nda y'ifi, umutima we ntiwari umeze nk'uko Imana ishaka kuko Yona yifuje gupfa. Kumenyana n'Imana byari kimwe mu bintu byamuteraga agahinda kadashira.

Rimwe na rimwe, imbaraga zo mu mwuka zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Umwami Sawuli yagize ibyago biturutse ku mwuka mubi wamubabazaga (1Samweli 16:14). Yabonye ihumure igihe Dawidi yamucurangiraga inanga kandi 'umwuka uva ku Mana waje kuri Sawuli' 1Samweli 23).

Urundi rugero rw'uburwayi bwo mu mutwe bujyanye n'abadayimoni ni umugabo wo muri Gerasenes wabaga mu irimbi yambaye ubusa kandi agahora ataka ndetsee yikebagura (Mariko 5: 1-5). Yesu amaze kumwirukanamo abadayimoni, uwo mugabo "yagize ubwenge bwiza" (Mariko 5:15). Intambara yo mu mwuka yari itsinze, kandi uwo mugabo yagaruriwe ubuzima bwo mu mutwe buzima.

Bibiliya itanga amabwiriza amwe adufasha kugumana ubuzima bwiza bwo mumutwe. Dufite ibisobanuro by'ubuzima bw'ibitekerezo mu Bafilipi 4: 8. Dufite urugero rwa Yesu rwo gufata ikiruhuko cyo kugira ngo twibande ku by'umwuka (Luka 5:16), kandi yahamagariye abigishwa be kubikora. Dufite kandi Pawulo wemera ko imyitozo ngororamubiri ifite inyungu (1 Timoteyo 4: 8). Kwiyitaho, haba kumubiri no mwuka, birakenewe.

Imana iri hafi y'imitima imenetse kandi ikiza abajanjaguwe mu mwuka (Zaburi 34:18). Akorera byose hamwe ku bw'ibyiza by'abana be (Abaroma 8:28) mubyukuri, guharanira no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, nubwo bigoye, ntabwo ari imfabusa. Bibiliya igaragaza uburyo Imana ibikoresha byose kubw'icyubahiro cyayo.

Source: www.gotquestions.org

Vestine @agakiza.org



Source : https://agakiza.org/Bibiliya-ivuga-iki-ku-buzima-bwo-mu-mutwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)