APR: Ishimwe Kevin yeretswe umuryango usohoka mu ikipe y'ingabo kubera imyitwarire mibi yagaragaweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 28 Ukwakira 2020, uyu mukinnyi Ishimwe Kevin yahagaritswe by'agateganyo n'ubuyobozi bwa APR FC azira gusuzugura umutoza we.

Ishimwe Kevin w'imyaka 25, akaba yarahise asezererwa mu mwiherero w'ikipe i Shyorongi icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko bugiye kumufatira ibihano.

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohamed Erradi yatangaje ko Ishimwe Kevin bamwirukanye atari umukinnyi wa APR FC.

Ati 'Niba nta kinyabupfura gihari, nta mwanya uhari muri APR mu by'ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y'igihe birarambirana.'

Avuga ko 'umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y'ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.'

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y'ingabo z'igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro tariki ya 05 Kanama 2019.

Ishimwe Kevin yirukanywe muri APR FC, kubera kugirana ibibazo n'umutoza nyuma ya rutahizamu Sugira Ernest wagaritwe amezi abiri adakinira Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nyuma na we bivugwa ko afite imyitwarire itari myiza bikaza kurangira uyu mukinnyi atagarutse muri APR ikomeje kumutiza

The post APR: Ishimwe Kevin yeretswe umuryango usohoka mu ikipe y'ingabo kubera imyitwarire mibi yagaragaweho appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/11/13/apr-ishimwe-kevin-yeretswe-umuryango-usohoka-mu-ikipe-yingabo-kubera-imyitwarire-mibi-yagagaweho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)