APR FC itsinze Gor Mahia(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC itsinze Gor Mahia igitego 2-1 mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo APR FC yatangiye urugendo rw'imikino Nyafurika umwaka w'imikino 2020-2021.

Iyi kipe yari yakiriye Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ku isaha ya saa 15h.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed bikaba byari byabanje kuvugwa ko atari butoze aho byavugwaga ko ibyangombwa bye CAF ntibyemera, ariko akaba yaje gutoza uyu mukino.

Adil yatunguranye kuri uyu mukino kuko bamwe mu bakinnyi bari bitezwe kubanza mu kibuga nka Lague na Jacques Tuysenge babanje ku ntebe y'abasimbura.

Akaba yari yahisemo gukoresha ba myugariro batatu, abakina hagati batanu n'abataha izamu 2(3-5-2).

Gor Mahia n'ubwo umutoza mukuru wayo Robertinho wanyuze mu Rwanda atoza Rayon Sports atari yemerewe gutoza uyu mukino nk'umutoza mukuru kubera ibyangombwa bye, yari yazanye n'ikipe yicaye hejuru muri Stade, ntabwo kandi bari kumwe na Jules Ulimwengu na we wakiniye Rayon Sports, yasigaye muri Kenya aho yabwiye ko yagize ikibazo cy'imvune.

Iminota ya mbere y'umukino amakipe yakiniraga hagati mu kibuga nta kipe igera imbere y'izamu ry'indi.

Ku munota wa 9 Charles Momanyi yabonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Bizimana Yannick.

Iri kosa ryahanwe na Omborenga Fitina maze umupira awuhindura imbere y'izamu maze Niyonzima Olivier Sefu atsindira APR FC igitego cya mbere.

Ku munota wa 18 yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu Boniface Oluoch awukuramo.

Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego gitsinzwe na Andrew Juma, ni ku mupira w'umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri ananirwa kuwukuramo.

Ku munota wa 31 Danny Usengimana yagerageje ishoti ariko umunyezamu awukuramo.

Gor Mahia yatangiye kurusha APR FC ndetse igenda inabona amahirwe. Ku munota wa 40 Ange yakoreye ikosa rya Ondiek batanga kufura ariko Andrew Juma ayiteye uca inyuma y'izamu.

Bertrand Konfor yakoreye ikosa kuri Djabel hafi y'urubuga rw'amahuna ku munota wa 42, Omborenga Fitina awuteye uca hejuru y'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Buregeya Prince hinjiramo Byiringiro Lague. Yahise ava kuri sisiteme ya 3-5-2 ahita ajya kuri 4-4-2.

Cliffton Miheso Ayise, yinjiye mu kibuga asimbura Bertrand Konfor ku munota wa 53.

Ku munota wa 54, Jacques Tuyisenge yasimbuye Danny Usengimana.

Ku munota wa 55, Miheso Ayisi yateye ishoti rikomeye ariko unyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 59 Manishimwe Djabel yahushije igitego ari mu rubuga rw'amahina ku mupira mwiza yari ahawe na Jacques Tuyisenge ariko awuteye unyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 62 APR FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Omborenga yazamukanye akawuhindura imbere y'izamu maze myugariro Kenneth Muguna ahita yitsinda.

Ku munota wa 63 Mangwende yahinduye imbere y'izamu Jacques Tuyisenge ashyizeho umutwe umupira ukubita umutambiko w'izamu.

Ku munota wa 65 Bukuru Christophe yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

Ku munota wa 67 Nicholas Kipkirui yasimbuye Tito Okello.

Ku munota wa 74, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko umunyezamu awukuramo awutanga Jacques Tuyisenge.

Samuel Onyango yahaye umwanya Kevin Wasonga ku munota wa 78 ku ruhande rwa Gor Mahia.

Ku munota wa 80, Manishimwe Djabel yahaye umwanya Ishimwe Anicet.

Ku munota wa 89 Bizimana Yannick yahawe umupira na Lague atera ishoti rikomeye mu izamu, Boniface, umunyezamu wa Gor Mahia awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 2-1.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020, uzabera muri Kenya, ikipe izakomeza ikaba izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Rwabuguri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Danny Usengimana na Bizimana Yannick

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi
Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Bertrand Konfor, Tito Okello naSamuel Onyango

Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo
Abakinnyi 11 ba Gor Mahia babanjemo
Ikosa ryakorewe Sefu rikavamo igitego cya mbere
Sefu nyuma yo gutsinda igitego

Andi mafoto y'umukino ni mu kanya...



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-itsinze-gor-mahia-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)