Amashusho n'amagambo nk'iby'abakundana mu ndirimbo Karasira yatuye Hon. Rutaremara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko indirimbo yose isohoka, habanje gucicikana agace kayo karimo amashusho agaragaza Rutaremara na Karasira bambaye umukenyero batambuka ku ngazi, bageze aho bicara Muzehe Tito asoma ku itama rya Karasira.

Ni indirimbo igaragaramo kwirekura cyane bitari bimenyerewe ku banyacyubahiro, ariko ikanumvikanamo gushimagiza ubutwari bwa Tito anashimirwa ko yabaye urumuri rw'abakiri bato.

Mu ndirimbo, hari aho Karasira agira ati “Rutaremara wampaye byose ay'ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire”

Amagambo menshi agize iyi ndirimbo, ni ayo gushimagiza uyu munyacyubahiro usanzwe ukunda injyana zirimo umuco gakondo, dore ko na Clarisse atahwemye kuvuga ko akunda uyu musaza.

Hari n'aho Karasira yagize ati “Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni na yo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, nguko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y'inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk'icyanzu cy'abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amashusho-n-amagambo-nk-iby-abakundana-mu-ndirimbo-karasira-yatuye-hon-rutaremara
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)