Amarira n'agahinda ka Migambi wirukanwe na Banki yakoreraga ikanateza utwe cyamunara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Migambi Ernest yari asanzwe ari umukozi wa Banki y'abaturage ushinzwe kwishyuza inguzanyo aho yakoreraga ku ishami rya Rubavu, ndetse akaba yari n'umukozi uhagarariye abandi muri iryo shami bikajyana no kuba yari ahagarariye sendika y'abakozi muri ako kace. Mu mwaka wa 2016 ubwo Banki y'Abaturage yashakaga kugabanya abakozi kubera impamvu z'ubukungu n'ikoranabuhanga, Migambi nawe yabaye umwe mu bakuwe ku kazi nyamara amategeko uko yagombaga gukurikizwa we atari mu bashoboraga kwirukanwa.

Ibi bishimangirwa n'uko yareze iyi Banki mu rukiko ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko, irangizarubanza ikinyamakuru Ukwezi cyaboneye kopi rikaba rigaragaza ko tariki 5 Ukwakira 2017 yatsinze Banki y'Abaturage ndetse umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge akaba yarategetse Banki y'Abaturage kwishyura Migambi Ernest amafaranga y'u Rwanda akabakaba 5.000.000 ubariyemo indishyi z'akababaro, iz'ikurikiranarubanza n'igihembo cy'umwavoka wamuburaniye.

Hagati aho ariko, Migambi Ernest yari yarasabye inguzanyo muri iyi Banki ya miliyoni zisaga 12, ariko kuko hari amabwiriza ya Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) asaba ko hari umubare ntarengwa abakozi ba Banki batagomba kurenza basaba inguzanyo, biba ngombwa ko umugore wa Migambi ari we wiyandikaho inguzanyo ariko ibyo byakozwe Banki y'Abaturage yakoreraga ibizi kuko n'ubwishyu bugera kuri 74% bwavaga ku mushahara Migambi yahabwaga na Banki y'Abaturage hanyuma 26% agaturuka ku mushahara w'umugore we.

Ubwo Migambi yirukanwaga ku kazi, ya nguzanyo yari yasabye yaranubatsemo inzu yo guturamo ntiyabashije kuyishyura. Umukozi wa Banki wagiye kumwishyuza yamusobanuriye ko hari amafaranga ategereje kwishyurwa na Banki y'Abaturage kuko yayitsinze mu rukiko, bityo ko yakwitonda bakabanza bakayamuha hanyuma bakayaheraho bagabanya umwenda, hanyuma hagendewe ku itegeko rigenga amasezerano hakabaho n'ubwumvikane bw'uko asigaye yari kuyishyura cyane ko icyari cyatumye ubushobozi bwe bugabanuka cyari kizwi, cyari ukwirukanwa n'iyi Banki mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma ariko ibi byose byarirengagijwe hanyuma inzu ya Migambi Ernest yari yahawe agaciro ka miliyoni 22.900.000 iza gutezwa ku mafaranga y'u Rwanda 6.000.000, aya akaba ataranabashije kwishyura umwenda wa Banki kuko yakuwemo ayo kwishyura ibyakozwe ngo cyamunara ibe birimo nko kwishyura umunyamategeko, gutanga amatangazo n'ibindi, kuburyo umwenda wasigaye wakomeje kwikuba ubu ukaba ugeze muri miliyoni zirenga icyenda (9.000.000 Frw) nyamara igihe yirukanwaga mu kazi yari asigayemo 8.600.000 Frw kandi ayo yavuyemo amwe yakuwe mu cyamunara cy'inzu ye yagurishijwe.

Nk'uko yabisobanuye mu kiganiro kirekire yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi, ubu Migambi agowe no kubona aho aba, arishyuzwa umwenda warenze kure ayo yari asigayemo Banki kandi n'inzu ye yaragurishijwe, nyamara ibi byose avuga ko byakuruwe n'amakosa yakozwe haba mu cyamunara no mu kutubahiriza amategeko atandukanye arimo no kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO ASOBANURAMO AKARENGANE KE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amarira-n-agahinda-ka-Migambi-wirukanwe-na-Banki-yakoreraga-ikanateza-utwe-cyamunara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)