Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi bibiri birukanywe ku ngufu n'abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2019, ahagana saa mbiri za mu gitondo bahagurutse mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi berekeza mu miryango yabo mu turere bavukamo.

Inzego za Polisi mu Karere ka Rusizi n'abayobozi muri rwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (RDRC), baherekeje banasezera kuri abo Banyarwanda birukanywe ku ngufu muri Congo. Imodoka 56 ni zo zatwaye abantu 1885 zikaba zibageza mu bice bitandukanye by'Igihugu.Imiryango yasezerewe, igizwe n'abantu 1880 harimo abana bari munsi y'imyaka 5 bagera kuri 540 n'abandi bakuru kuva ku myaka 6 kuzamura, Hari kandi abandi bana 10 batazi iwabo n'abafite ubwenegihugu bwa Congo bagera kuri 86. Abo bose barimo gusubizwa aho bakomoka, hakubahirizwa ihame ry'uko aho bashaka gutura mu gihugu hose, bagezwayo.

Umujyi wa Kigali by'umwihariko, akarere ka Gasabo, karakira abantu 58, Kicukiro 22 na ho Akarere ka Nyarugenge karakira 52.Mu Ntara y'Iburasirazuba, irakira abantu 52, Gatsibo 8, Kayonza 5, Kirehe 4, Ngoma 36, Nyagatare 1 naho Akarere ka Rwamagana kakire 28. Mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Burera karakira 9, Gicumbi 77, Gakenke 40, Musanze 38, Rulindo 12. Mu Ntara y'Iburengerazuba, Akarere Karongi karakira 409 (ni ko kakiriye benshi), Ngororero 38, Nyabihu 28, Nyamasheke 96, Rubavu 175, Rutsiro 41, Rusizi 109.

Mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Gisagara karakira 45, Huye 189, Kamonyi 27, Muhanga 50, Nyamagabe 172, Nyanza 49, Nyaruguru 17 naho Ruhango ni 14.

Mu gihe kigera ku mezi 11 bahawe amahugurwa n'amasomo mboneragihugu ku buryo batazarengaho ngo bananirwe kubana n'abanyarwanda, Komisiyo yiyemeje kuzababa hafi kugira ngo ikurikirane ubuzima n'imibereho yabo nko gutanga ubufasha n'inama aho izasanga ari ngombwa kandi ngo izakomeza ifatanye n'Inzego z'ibanze n'izindi nzego kugira ngo igere kuri uwo musaruro. Inzego zitandukanye mu gikorwa cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda 1886

Ku rundi ruhande, barasabwa kwitabira gahunda zose za Leta zirimo kwitabira umugoroba w'ababyeyi, inteko z'abaturage, umuganda n'izindi gahunda z'iterambere. Nyirahabineza avuga ko iyi miryango ubwo yatahaga yari imerewe nabi cyane, ku buryo ngo byasabye imbaraga nyinshi zo kubondora no kubahumuriza kuko bari barahungabanye. Ni yo mpamvu Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yabahurije mu kigo cya Nyarushishi ibaha iby'ibanze mu buryo bwo kubaramura.

Aba baturage bahawe ibikoresho by'isuku, imyambaro ndetse n'ibyo kurya ariko by'umwihariko hatangwa ubuvuzi ku bari baje bararembye kubera indwara zinyuranye bari barakuye mu mashyamba ya Kongo. Biyemeje kuba abenegihugu b'intangarugero nkuko babitangarije itangazamakuru, birinda amacakubiri ashingiye ku moko kuko bazi kandi babonye icyo amacakubiri ari cyo ni isomo babonye batazibagirwa.

The post Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abatahutse-bava-mu-mitwe-yitwaje-intwaro-muri-kongo-baricuza-igihe-bataye-biyemeza-kubaka-igihugu-cyababyaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)