Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y'urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n
Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n'abagabo

Uru rubyiruko ahanini rugizwe n'abakobwa, rwemeranyijwe ko rugiye kwigisha abahungu kwiyambura umuco ufata umugabo nk'igihangange mu muryango, bikamuhesha kuvunisha umugore imirimo y'urugo.

Ange-Marie Yvette Nyiransabimana uyoboye ihuriro ry'urubyiruko rwa MenEngage mu Rwanda, yabwiye MenEngage ku rwego rw'isi, ko mu mezi umunani ari imbere (kugera muri Kamena 2021) bazaba baragiye mu mashuri no mu nzego z'ibanze kwigisha uburinganire mu rubyiruko.

Nyiransabimana yagize ati “Turirinda kugendera ku myumvire ya kera ivuga ngo umugabo ni umutware w'urugo, ngo nta nkoko kazi ibika isake ihari, kuko twabonye ko ibyinshi umugabo akora n'umugore abikora”.

Yatanze ingero z'abagore kugeza ubu bari mu buyobozi guhera mu nzego z'ibanze kugera ku rwego rw'igihugu, ndetse ko n'imirimo y'urugo abahungu na bo bayishoboye.

Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w
Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rugize MenEngage mu Rwanda

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye agomba kuzaba yumva aya mahame y'abafeminisite (abagore banga gutsikamirwa n'abagabo), uwumva ko atagomba kumvunisha imirimo ni we mugabo nahitamo, kandi hamwe no kwigisha ndahamya ko bizagerwaho”.

Uwitwa Claudine Mukakimenyi ukorera umuryango wa gikirisitu uteza imbere abagore bakiri bato (YWCA Rwanda) hamwe na bagenzi be 20 bari muri uwo muryango, bafite urubyiruko rw'abakobwa rugera mu bihumbi bashinzwe guhugura no gukurikirana, na bo ngo bagiye kurwigisha kuzabwira abagabo babo ko bari ku rwego rumwe.

Mukakimenyi avuga ko bazigisha abo bakobwa kumva ko na bo bakwiga amasomo ya siyansi no gufata umwiko bakubaka, ariko badasuzuguye basaza babo.

Nakure Pauline ukorana na Mukakimenyi akomeza agira ati “Icyo twanze ni ba bantu baba bumva ko uburinganire budashoboka, ko umugore aba agomba kuba munsi y'umugabo. Hari umugabo wumva ko adashobora guteka kandi umugore yagiye ku kazi agataha yaguye agacuho, nyamara uwo mugabo we nta cyo yakoze”.

Ihuriro mpuzamahanga ‘MenEngage Ubuntu Symposium' ribaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize, ryahurije abagera ku 150 i Kigali, ariko riyobora abantu bagera mu bihumbi 100 bari hirya no hino ku isi bakurikirana iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga.

Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi
Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi

MenEngage ivuga ko abayigize bazasoza inama batangira izindi zizajya zihuriza abantu b'ingeri zitandukanye mu bihugu byinshi byo ku isi kugera mu kwezi kwa Kamena k'umwaka utaha, mu biganiro bizahugurira abagore kwanga kuvunishwa n'abagabo babo.

Iri huriro ryateguwe n'imiryango iharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa MenEngage ku rwego rw'isi, urwa Afurika no ku rwego rw'igihugu by'umwihariko, aho mu Rwanda bafatanyije n'Umuryango RWAMREC uhuza abagabo biyemeje gufatanya n'abagore babo.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakobwa-bo-muri-menengage-barashaka-abagabo-batazabavunisha-imirimo-y-urugo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)