11 ba APR FC bashobora kubanzamo ku mukino wa Gor Mahia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi APR FC irakira Gor Mahia mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, umukino witezwemo Jacques Tuyisenge rutahizamu iyi kipe iherutse kugura.

Ni umukino uri bube ku isaha ya saa 15h z'i Kigali, urabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Ni umukino ugiye kuba havugwa amakuru atandukanye muri buri kipe, Gor Mahia igiye gukina uyu mukino itarakoreye imyitozo mu Rwanda kuko yahageze ku munsi w'ejo ihita ijya mu kato k'amasaha 24, irakavamo uyu munsi yerekeza i Nyamirambo.

Iraza kuba idafite umutoza, Robertinho nk'umutoza mukuru, ni nyuma y'uko CAF ivuze ko ibyangombwa bye bitamwemerera gutoza amarushanwa y'Afurika.

Gor Mahia kandi ntabwo yazanye na rutahizamu Jules Ulimwengu wanyuze mu Rwanda akinira Rayon Sports, uyu musore yabwiye ISIMBI ko afite imvune.

Ku ruande rwa APR FC abakinnyi bose bameze neza, ndetse na rutahizamu Jacques Tuyisenge washidikanywagaho yitezwe kuri uyu mukino ndetse ashobora kubanza mu kibuga.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha Nairobi muri Kenya.

Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga

Umunyezamu: Rwabugiri Umar

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange

Abakina hagati: Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Jacques Tuyisenge

APR FC irakira Gor Mahia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-ba-apr-fc-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-gor-mahia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)