Uwari myugariro wa Rayon Sports yinjiye byeruye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshiyimimana Iddi yamenyekanye bwa mbere muri Etincelles aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports, ariko hari amakuru avuga ko yayivuyemo akajya mu Bubiligi nyuma y'uko ari mu bakekwagaho gufasha Diane Rwigara kubona imikono ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora yo muri 2017. Icyo gihe, uyu Nshiyimimana Iddi ngo ari mu bagaragaje imikono babeshyera abantu ko bamusinyiye kandi bitarabayeho.

Nshiyimimana Iddi, uri ku murongo w'inyuma ibumoso, yahoze akinira ikipe ya Rayon Sports

Nyuma yo kujya mu Bubiligi, nta bikorwa by'umupira w'amaguru yongeye kuvugwaho ahubwo amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda barimo n'abo inzego z'ubugenzacyaha zivuga ko bazazanwa i Kigali bakagezwa imbere y'ubutabera.

Uretse ku mbuga nkoranyambaga, Nshiyimimana Iddi anakunze kugaragara kenshi mu bikorwa by'imyigaragambyo mu Bubiligi ashimangira byeruye ko yifatanyije n'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwari-myugariro-wa-Rayon-Sports-yinjiye-byeruye-mu-mitwe-irwanya-ubutegetsi-bw-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)