Ibitangaje kuri Diane wubakiye iwabo inzu mu mafaranga yakuye mu kazi k'ubuyaya - VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro twagiranye na Diane, yadutangarije uburyo se umubyara yabikanye akanga no kubafasha kandi afite ubushobozi, akarihira abandi bana yabyaye ku wundi mugore, ariko we agakurana agahinda ko kutemerwa n'uyu mubyeyi we ndetse bikarushaho kumushengura kuko abantu bose bavuga ko asa n'uwo mubyeyi wamwihakanye.

Diane avuga ko amaze kugera mu mwaka wa Gatatu w'ayisumbuye akabura ubushobozi bwo gukomeza, yaje mu mujyi wa Kigali aho yashakaga imibereho kugirango azafashe nyina na basaza be babiri bari batunzwe n'uko nyina yahingiraga amafaranga. Akigera i Kigali yahehere ku mushahara w'ibihumbi birindwi, kugeza ubu akaba ageze ku mushahara w'ibihumbi 20.

Aya mafaranga yabashije kuyacunga neza no kuyabyaza umusaruro, yahembwa akoherereza iwabo bakagura ihene n'andi matungo magufi, bagenda batera imbere kuburyo yaje kubyazamo ikibanza anubakira iwabo inzu ubu bakaba batuye mu nzu yabo barasezereye ubukode.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibitangaje-kuri-Diane-wubakiye-iwabo-inzu-mu-mafaranga-yakuye-mu-kazi-k-ubuyaya-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)