Ibi byose Robert Mugabe yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, aho yasobanuye ko abavuga ko barwanya ubutegetsi nka Padiri Nahimana Thomas, Twagiramungu Faustin n'abandi barimo Paul Rusesabagina, uwiyise Major Sankara n'abandi, imyumvire yabo ari ubujiji kandi batazi ibya politiki.
IREBERE VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :
Robert Mugabe ati : "Iyo urebye bariya bavuga ngo bararwanya ubutegetsi nibo birirwa bavuga ngo Kagame yapfuye, ngo icyampa indege ikamwica, ngo ari mu bitaro ararembye... Urumva ikibazo ? Ntabwo ikibazo ari imigambi ya FPR, ngo bavuge bati iyi migambi ni mibi ariko twageze ku butegetsi twayihindura gutya"
Robert Mugabe avuga ko yayobewe niba Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, ibyo asigaye avuga abiterwa n'ubusaza cyangwa ikindi. Ibikorwa yijanditsemo n'ubwo ari ibyaha, mu mboni ya Robert Mugabe ngo si umuntu Leta y'u Rwanda inakeneye kuba yazazana i Kigali nk'uko byagenze kuri Rusesabagina n'ubwo nabyo byashoboka ko azafatwa.
Aha yagize ati : "Hari umuntu nemeraga cyane ; Twagiramungu. Yaravugaga ukumva afite ibitekerezo cy'umuntu ukuze muri Politiki, ariko ubungubu niba ari ugusaza, niba ari ibiki, nawe asigaye ari muri ibi bintu ngo twarwanye, twarwanye... Sinzi niba Kigali inamukeneye, uriya arashaje, baba bakabije cyane nibamureke. Ahubwo nawe nabireke asazire mu bana be... Sindamenya umutwe ayobora wa gisirikare ariko niba afite ibyaha akora yabibazwa ariko uburyozwacyaha bugira inyungu... Uyu muntu arayobya bangahe ? Ese afite ubushobozi bwo kuyobora ingabo ?... "
IREBERE VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :