Umuhanzi Jay Polly yerekanye umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n'uwari umugore we wa kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana n'uwari umugore we wa kabiri umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yagaragaje ko yamaze kubona umukobwa bakundana witwa Kessy Kayonga.

Jay Polly yagaragaje umukobwa uri kumuhata urukundo abinyujije kuri Instagram yandikaho amagambo yumvikanisha umutima unyuzwe ati ' Navuye mu icuraburindi njya mu rumuri rwaka.'

Uyu mukobwa Jay Polly yerekanye yitwa Kessy Kayonga, kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko Kenya ari igihugu cye cya kabiri.

Jay Polly yerekanye umukunzi nyuma y'igihe gito uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa yerekanye ko yabonye umukunzi uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse wanamwambitse impeta.

Jay Polly yatandukanye na Uwimbabazi Sharifa muri uyu mwaka wa 2020 ni nyuma y'igihe bari bamaze bagirana amakimbirane ya hato na hato.  

Mu rukerera rwa tariki 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly yashyamiranye n'umugore we bararwana bikomeye ndetse Shariffa akuka amenyo abiri.

Icyo gihe Jay Polly yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano, araburana maze tariki 24 Kanama akatirwa igifungo cy'amezi atanu yamaze muri gereza ya Mageragere.

Nyuma yo gufungurwa tariki 01 Mutarama 2019, abo mu muryango wa Uwimbabazi Shariffa bamusabye ko atakongera kubana n'umugabo we wamuteye ubumuga ariko abima amatwi.

Bongeye kubaka urugo urukundo rurasagamba  ariko nyuma byongera gusubira irudubi biyemeza gutandukana buri umwe akabaho uko abishaka.

Urukundo rwa Jay Polly na Kessy Kayonga ni ruramuka rukomeje bakabana azaba ari umugore we wa gatatu.

Jay Polly ari mu rukundo na Kessy Kayonga



Source : https://impanuro.rw/2020/10/16/umuhanzi-jay-polly-yerekanye-umukunzi-we-mushya-nyuma-yo-gutandukana-nuwari-umugore-we-wa-kabiri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)