Banki y'abaturage igiye kujya inyuzwamo icya cumi n'amaturo bitangwa n'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Pasiteri Byilingiro Hesron, umuyobozi w
Pasiteri Byilingiro Hesron, umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi mu Rwanda

Ubuyobozi bw'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi(SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y'Abaturage bakoze inama kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w'umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo na 1/10 afashe ku mafaranga.

Umuntu wese ufite telefone zigezweho(smart phone) azajya ashyiramo(download) ikoranabuhanga(App) rya Mo-Pay, arifungure rimwereke uburyo yakura amafaranga ye kuri konti yo muri banki cyangwa kuri Mobile Money, agahita atanga ituro n'icya cumi kuri konti y'urusengero rwe rw'Abadivantisti.

Hari n'uburyo budakenera internet (bwitwa USSD) buzakoreshwa n'umuntu ufite telefone iyo ari yo yose (yaba igezweho cyangwa isanzwe), agakanda *517#, maze akagenda akurikiza ibyo asabwa.

Buri rusengero rw'Abadivantisiti mu Rwanda rusabwa kugira konti muri Banki y'Abaturage, ndetse no kwigisha cyangwa kugaragariza abayoboke baza ku rusengeramo uburyo bazajya batanga amaturo, byose kandi bikaba bikorwa nta kiguzi gisabwe cyo guhererekanya amafaranga.

Umuyobozi wa BPR, Maurice K Toroitich, avuga ko bagize amahirwe kubona Abadivantisiti bose bazajya banyuza amafaranga muri iyo Banki
Umuyobozi wa BPR, Maurice K Toroitich, avuga ko bagize amahirwe kubona Abadivantisiti bose bazajya banyuza amafaranga muri iyo Banki

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki y'Abaturage, Xavier Mugisha Shema, avuga ko ubu buryo bwo gutura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ari ugushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imyishyurire irinda umuntu gukora ku mafaranga.

Yagize aAti "Nizeye ko iki gikorwa kizagirira akamaro Abaturarwanda ndetse byaba na ngombwa tukazakijyana no mu yandi matorero, mu rwego rwo gukorana na Leta gahunda yitwa 'Cashless".

Umuyobozi w
Umuyobozi w'Ubucuruzi muri BPR Atlasmara, Xavier Mugisha Shema

Umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisiti mu Rwanda, Pasiteri Byilingiro Hesron avuga ko isi cyangwa igihugu by'umwihariko, bidashobora gutera imbere ngo itorero ribe ari ryo risigara inyuma.

Ati "Mu Rwanda twabonye y'uko ibyo bikwiriye gukorwa n'ubwo bitari byakwira mu yandi matorero ariko ntabwo twategereza, ntaho ndigera mbona muri Bibiliya havuga ngo ntimukagire amajyambere".

Pasiteri Hesron Bylingiro aganira n
Pasiteri Hesron Bylingiro aganira n'abanyamakuru

Pasiteri Byilingiro avuga ko gutura hifashishijwe ikoranabuhanga byiswe 'Church Financial Management System(CFMS) bizatuma ubuyobozi bw'Abadivantisiti bushobora kwakira za raporo z'amafaranga yinjiye mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Ashyigikiye imikorere y'ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, aho yizeza ko rizagera no mu bindi birenze gutura, nko mu bijyanye no guhaha no kwishyurana hagati y'umuntu n'undi.

Umuyobozi w'Abadivantisiti mu Rwanda abajijwe ku bitiranya iby'iri koranabuhanga n'ibyo Bibiliya ivuga ku mubare 666 w'inyamaswa-muntu itazemerera abantu kugura cyangwa kurangura keretse babanje kuramya Satani, yavuze ko ababihuza n'ikoranabuhanga ryo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, ngo ari abavuga ibyo bishakiye bikwiye gusesengurwa niba ari ukuri cyangwa atari ukuri.

Pasiteri Byilingiro avuga ko mu Rwanda habarurirwa abayoboke b'Itorero ry'Abadivantisiti barenga miliyoni imwe, n'insengero zabo zirenga 8,500.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z
Abayobozi mu nzego zitandukanye z'itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi barimo kuririmbira abakozi ba BPR bari baje mu nama yo kwiga ku ikoranabuhanga rifasha mu gutanga amaturo



source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Banki-y-abaturage-igiye-kujya-inyuzwamo-icya-cumi-n-amaturo-bitangwa-n-Abadivantisiti-b-Umunsi-wa-Karindwi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)