U Buhinde: Yashyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye bimuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Nyakwigendera Balasubramanyam yabitswe ko yashizemo umwuka ku wa mbere w'iki cyumweru, amaze akanya gato agejejwe kwa muganga ariko umuganga wamubitse ntiyigeze avuga ikibazo yari yagize.

Uwo musaza yashyizwe mu buruhukiro ku wa mbere, bukeye ku wa kabiri abakozi bashinzwe gutwara imirambo igomba gushyingurwa babona arimo kunyeganyega bihutira kumuvanamo basanga akiri muzima, umuryango we uhita umwohereza ku bindi bitaro ariko aza gushiramo umwuka ku wa gatanu.

Umuyobozi w'ibitaro bya Guverinoma mu Mujyi wa Salem Dr Balajinathan, yabwiye BBC ko nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya kabiri ameze nabi cyane nyuma yo gukurwa mu buruhukiro akaza gushiramo umwuka azize ikibazo cyo mu bihaha.

Nyuma y'uko umuganga wikorera atangaje ko yashizemo umwuka ku wa mbere, umuryango we wajyanye umurambo mu rugo uhita utumaho abakodesha amasanduku akonjesha imirambo, kugira ngo bazinduke bamushyingura ku wa kabiri.

Umuyobozi wa Police muri ako gace, Senthil Kumar yabwiye itangazamakuru ko umuryango wa nyakwigendera utigeze werekana icyemezo cy'uko yitabye Imana gitangwa na muganga wemewe, ndetse bibaviramo gushinjwa uburangare bwaviriyemo umuntu kuhasiga ubuzima.

Abaganga ntibabashije kumenya uburyo nyakwigendera yamaze ijoro ryose mu buruhukiro ari mu isanduku ikonje ku rwego rwa nyuma, cyangwa se niba ibitaro byatangaje ko yashizemo umwuka bwa mbere na byo bizakorwaho iperereza.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ubuhinde-yashyizwe-mu-buruhukiro-bibeshye-ko-yapfuye-bimuviramo-urupfu

Post a comment

0 Comments