France: Umwarimu yishwe aciwe umutwe.Perezida Macron yavuze iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2020, Umwarimu yishwe aciwe umutwe mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero y'umurwa mukuru wa Paris , nyuma yo kwereka abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.

Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yavuze ko ari 'igitero cy'iterabwoba cy'abiyitirira Isilamu'.

Perezida Macron yavuze ko uwo mwarimu yishwe kuko 'yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo' Uwo mwarimu wishwe bivugwa ko yari yeretse abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad.

Polisi yageze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine. Uwagabye icyo gitero yishwe arashwe na polisi.

Bwana Macron yavuze ko uwo mwarimu utaratangazwa izina yishwe kuko 'yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo'.

Ari aho byabereye, Bwana Macron yagize ati: 'Ntabwo bazatsinda… Tuzagira icyo tubikoraho'

Uwagabye icyo gitero akoresheje icyuma, yishwe arashwe ubwo abapolisi bageragezaga kumuta muri yombi nyuma y'icyo gitero. Nta mwirondoro n'umwe we polisi y'Ubufaransa yari yatangaza.

Umugabo wari ufite icyuma kinini yagabye igitero ku mwarimu mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine, amuca umutwe.

Umupolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ababibonye bumvise uwo wagabye igitero atera hejuru ngo 'Allahu Akbar', bivuze ngo 'Imana ni yo Nkuru'.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko uwo mwarimu yigishaga amateka n'ubumenyi bw'isi. Kivuga ko yari arimo yigisha ibijyanye n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo abihuza n'amashusho y'Intumwa Muhammad.

Ayo mashusho yamaganwe bikomeye n'abayisilamu bamwe na bamwe ubwo yatangazwaga n'ikinyamakuru Charlie Hebdo.

Amakuru avuga ko uwo mwarimu yari yasabye abanyeshuri b'abayisilamu gusohoka bakava mu cyumba cy'ishuri niba batekerezaga ko kuvuga kuri ayo mashusho byajyaga kubakomeretsa.

Muri iki gihe i Paris kandi hari kuburanishwa abacyekwaho kugaba igitero cyo mu mwaka wa 2015 cy'abiyitirira Isilamu, bagabye ku kinyamakuru cy'inkuru zo kunenga mu rwenya cya Charlie Hebdo. Cyagabweho icyo gitero kubera gutangaza amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad.

Mu ntangiriro y'uku kwezi, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko ababyeyi bamwe b'abayisilamu bafite abana kuri iryo shuri, bari binubiye icyemezo cy'uwo mwarimu cyo gukoresha amwe muri ayo mashusho mu kiganiro cyo mu ishuri kivuga ku rubanza ruregwamo abateye kuri Charlie Hebdo.

Igitero cyo mu mwaka wa 2015 ku kinyamakuru Charlie Hebdo, cyaguyemo abantu 12. Kuva icyo gihe Ubufaransa bwagiye bubamo ibikorwa by'urugomo by'abiyitirira Isilamu.

Polisi igeze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine



Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/france-umwarimu-yishwe-aciwe-umutwe-perezida-macron-yavuze-iki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)