N'ubwo yongeye gutizwa muri Rayon Sports, rutahizamu Ernest Sugira ashobora kudakinira iyi kipe kuko ataramvikana nayo kubyo igomba kumuha kugira ngo azayikinire.
Mu mpera za 2019 ni bwo APR FC yatije Sugira Ernest muri Rayon Sports mu gihe cy'amezi 6. Nyuma yo gusoza intizanyo ye, iyi kipe yongeye kwegera APR FC kugira ngo yongere ibatize uyu rutahizamu.
Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukwakira, ni bwo APR FC yongeye kwemera gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe ari na wo yari asigaraniye APR FC.
Ariko nk'uko bigaragara mu ibaruwa ya APR FC itanga Sugira Ernest muri Rayon Sports, iyi kipe yamenyeshejwe ko Sugira Ernest ahawe uburenanzira bwose bwo kuvugana n'iyi kipe ku byo igomba kumuha kugira ngo akore akazi yishimye.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza uyu munsi ataramvikana na Rayon Sports ku byo igomba kumuha cyane ko we yifuza ko agomba kubanza kwishyurwa amafaranga y'umwaka ushize iyi kipe imurimo bakabona kumvikana kuri uyu mwaka.
Ikindi ni uko uyu mukinnyi aramutse abonye indi kipe yiteguye kumuha ibyo ashaka yahita amenyesha APR FC ko yananiwe kumvikana na Rayon Sports ubundi bagahita bamuha urwandiko rumurekura nk'uko babyumvikanye ko aramutse abonye ikipe yabamenyesha bakamuha urupapuro rumurekura 'release letter'.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ashobora-kudakinira-rayon-sports