Souti Sol bashimiye u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko iminsi igenda ishyira amezi mu myaka ni na ko abantu bazwi bo mu bihugu bitandukanye barimo abanyapolitiki, abahanzi, abanyamideli n'abandi bakeza iterambere ry'u Rwanda n'umutekano.

Binatuma hari abasaba guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda. Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko ushaka ubwenegihugu akwiye kubuhabwa, kuko ari andi maboko abanyarwanda baba bungutse.

Itsinda rya Sauti Sol ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, batanga ibyishimo mu birori n'ibitaramo bitandukanye baririmbyemo nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe babivanga no kubyina.

Iri tsinda riherutse gusohora Album bise 'Mid Night Train' ryanditse ku rukuta rwa Twitter, ahagana saa moya z'ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, rivuga ko riri kubona ibyo Imana iri gukorera u Rwanda.

Bati 'Data wa twese uri mu Ijuru turabona ibyo uri gukora mu Rwanda.'-Ubutumwa bwabo bwaherekejwe n'ibitekerezo bya benshi by'abavuga ko bemeranya n'ibyo iri tsinda ryatangaje.

Hari abavuze ko batembereye u Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi ko biboneye aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze nyuma y'imyaka 26 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abandi babiteyemo urwenya, bavuga ko Sauti Sol batangaje ibi nyuma y'uko Leta y'u Rwanda itangaje ko hagiye guhingwa urumogi [Cannabis] ruzajya rwohereza mu muhanga mu kwifashishwa mu buvuzi.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kubwira Televiziyo y'u Rwanda ko "ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n'abafite ibibazo byo mu mutwe".

Avuga ko bashaka "kugira uruhare kugira ngo ibigo by'ubushakashatsi n'ibigo bikora imiti nk'iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga…"

Mu gitaramo cyo ku wa 12 Ukuboza 2019, Sauti Sol yakoreye muri Intare Conference Arena i Rusororo basabye urubyiruko rw'u Rwanda gutahiriza umugozi umwe bagaharanira ko u Rwanda rukomeza kuba urugero rwiza ku mugabane wa Afurika.

Bien-Aime, umwe mu basore b'igihagararo bagize itsinda rya Sauti Sol yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cy'amahoro, igihugu gifite isuku n'ibindi byinshi bimaze kugerwaho.

Iri tsinda riherutse gukora igitaramo gikomeye bamurikiyemo Album ya Gatanu bise 'Midnight' iriho indirimbo nka 'Brighter Days', 'Suzanna', 'Disco Matanga' n'izindi.

Iyi Album iriho indirimbo 13 harimo izikoze mu njyana ya Rhumba n'izo bakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu bindi bihugu. Yatunganyijwe na ba Producer barimo Justin Bieber, Kanye West, Jill Scott n'abandi.

Sauti Sol imaze imyaka 10 mu muziki iri mu matsinda akomeye muri Afurika. Bamaze gutwara ibikombe n'amashimwe yubashywe mu muziki ndetse bamaze gukora ibitaramo bitabarika mu bihugu bitandukanye.



Source : https://www.imirasire.rw/?Souti-Sol-bashimiye-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)