Hagiye kwifashishwa igikomo gishyirwa ku bantu bacyekwaho cg bahamwe n'ibyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ni ibyagarutsweho na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, cyabanjirije amahugurwa y'iminsi itatu abera i Kigali, yatangiye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020, yibanda ku gukora inkuru zijyanye n'ubutabera n'ubucamanza.

Dr Ntezilyayo yemeza ko hari ubundi buryo bwo guhana abanyabyaha bitabaye ngombwa ko bose bashyirwa mu magereza.

Agira ati 'Koko hari ubundi buryo bwo guhana, cyane ko hari n'iteka rya Minisitiri w'Ubutabera rivuga ko hari abantu bamwe mu gihe bagikurikirwanwa ndetse n'igihe bahanwe, bakwambikwa igikomo cy'ikoranabuhanga ku kaguru. Bizatuma bakomeza gukurikiranirwa aho bari, aho kugira ngo bajye muri gereza'.

Ati 'Mu mategeko yacu kandi harimo n'igihano nsimburagifungo aho abahanwe bakora imirimo ifite inyungu rusange, na cyo cyakoreshwa. Ubundi ihame ni uko umuntu adafungwa mbere y'uko acibwa urubanza, ariko biraba bitewe n'uburemere bw'icyaha kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko uregwa icyaha gishobora kumuhama, ariko aba agikekwa'.

Ati 'Hari kandi n'ikibazo gikomeye cy'uko aramutse agiye hanze ashobora guhungabanya umudendezo rusange w'abaturage ndetse yanahungabanya iperereza ririmo gukorwa. Icyo gihe uwo muntu akomeza gufungwa kugeza igihe aciriwe urubanza. Gusa iyo gahunda y'uko abantu bakurikiranwa bari hanze Leta irayifite kugira ngo hagabanywe ubucucike mu magereza'.

Raporo ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu iheruka, yerekanye ko mu myaka itanu ishize ubucucike mu magereza bwiyongereyeho 25% kuko bwavuye kuri 99% muri 2014 buza kugera ku 124% muri 2019.

Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage muri SENA y'u Rwanda mu isesengura iherutse gukora, yatanze urugero kuri gereza ya Rwamagana ko ifite ubucucike bukabije kuko buri ku kigero cya 256%, ikaba ari yo iza imbere muri gereza 14 zose zo mu gihugu.

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA, na yo iherutse kuvuga ko guhanishwa imirimo y'inyungu rusange ndetse no gukoresha ikoranabuhanga, ari byo bishobora kuzaba igisubizo ku kibazo gikomeye cy'ubucucike mu magereza yo mu Rwanda.



Source : https://www.imirasire.rw/?hagiye-kwifashishwa-igikomo-gishyirwa-ku-bantu-bacyekwaho-cg-bahamwe-n-ibyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)