Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-2021, ushobora gutangira mu ntangiriro z'Ukuboza 2020, ni nyuma y'uko FERWAFA yari yasubitse ingengabihe yagaragazaga ko izatangira mu Ugushyingo 2020.
Mu ntangiriro za Kanama 2020 ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje igihe shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2020-2021 uzatangirira, aho byari biteganyijwe ko izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2020.
Gusa mu ntangiriro za Nzeri 2020, FERWAFA yahise yandikira amakipe iyamenyesha ko habayeho impinduka kuri gahunda y'itangira ry'imikino mu Rwanda.
Yamenyesheje ko ibjyanye no gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizarangirana na 18 Ukuboza 2020(aha harimo n'igihe cyo kujurira ku makipe atarishimiye imyanzuro). Ibi byari bivuze ko shampiyona izatangira umwaka utaha wa 2021.
Uyu munsi FERWAFA ikaba yamaze gusohora itangazo rigaragaza ko habayeho impunda muri iyi gahunda aho bigomba kurangirana na tariki ya 20 Ugushyingo 2020 (aha harimo n'igihe cyo kujurira ku makipe atishimiye imyanzuro).
Amakuru avuga ko ibi byahinduwe kugira ngo shampiyona izabashe kuba yatangira vuba bitageze mu mwaka utaha.
Byitezwe ko shampiyona izatangira mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi wa 12, tariki ya 4, ndetse uyu munsi nta gihindutse FERWAFA irashyira hanze gahunda ya shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2020-2021 n'imikino ya kamarampaka ku makipe yo mu cyiciro cya kabiri ahatanira kuzamuka mu cya mbere.
Biteganyijwe ko amakipe yo mu cyiciro cya 2 azakina imikino ya Kamarampaka(playoffs) kugira hamenyekane amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, imikino ibanza ya 1/2 izaba tariki ya 13 Ugushyingo 2020.