RIB yafashe umugabo wari watorotse ashinjwa kwica umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB ivuga ko yafatiwe aho yihishahishaga mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k'Isangano, Umudugudu wa Kanyinya.

RIB ivuga ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa. Ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uyu wafashwe ashinjwa kuba yaratorotse amaze kwica umugore we, ubwo bwicanyi bukaba bwarabereye mu murenge wa Rukumberi w'akarere ka Ngoma mu Ntara y'Uburasizurazuba.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yafashe-umugabo-wari-watorotse-ashinjwa-kwica-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)