Gicumbi FC na Heroes FC yamanuwe.ku kibazo cy' abanyamahanga mu kibuga cyagenze gute? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, mu nama y' inteko rusange ya FERWAFA yabereye muri Dove Hotel mu mujyi wa Kigali, hanzuriwe ko amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC amanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri, umubare w'abanyamahanga bajya mu kibuga ukaguma uko wahoze.

Abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda bateraniye mu nama kuri uyu wa Gatandatu, aho bimwe mu byari byitezwe harimo kongera umubare w'abanyamahanga bakina shampiyona, ndetse n'ikibazo cya Gicumbi Fc na Heroes.

Muri iyo nama abanyamakuru n'abandi bakozi batari abanyamuryango ba FERWAFA, bose basabwe gusohoka mu cyumba cy'inama, mu gihe Abanyamuryango bari bagiye kwiga ku ngingo z'ibanga.

Nyuma yo gusoza ibyari biri ku murongo w'ibyigwa bigera kuri 18, haje gukurikiraho bimwe mu bitekerezo byari byatanzwe n'abanyamuryango, aho ku kibazo cy'amakipe ya Heroes na Gicumbi yari yamanuwe mu cyiciro cya kabiri, hemejwe ko uwo mwanzuro ugumaho.

Kuri iki kibazo, Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sakamana Jean Damascene, yasobanuye ko uko mwanzuro wari wafashwe na Komite nyobozi byari bikurikije amategeko, ndetse ko no mu mezi make ahari bigoye ko hakongerwa umubare w'amakioe akina icyiciro cya mbere.

Ku kibazo cyo kongera umubare w'abanyamahanga bakina shampiyona, aha Perezida wa Ferwafa yavuze ko bitari buze kuganirwaho, ndetse ntihagira n'umwanzuro n'umwe ufatwa, bityo hakazagumaho abanyamahanga batatu gusa ku mukino.

Mu bindi bavuze muri iyi nama, Aaron Rurangirwa yasimbuye Gasingwa Michel. Rurangirwa Aaron ni we usimbuye Gasingwa Michael uherutse kwegura ku mwanya wa komisiyo y'abasifuzi.

Ndetse abanyamuryango banamenyeshwa ko ibiganiro hagati ya Ferwafa na Bralirwa ndetse na RBA bigeze kure, nk'abafatanyabikorwa muri shampiyona itaha.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/gicumbi-fc-na-heroes-fc-yamanuwe-ku-kibazo-cy-abanyamahanga-mu-kibuga-cyagenze-gute/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)