Polisi irakangurira abaturarwanda kwitwararika ibiza muri ibi bihe by'imvura nyinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagize ati 'Abaturwarwanda bakangurirwa kwirinda kugama munsi y'ibiraro by'umuhanda igihe imvura irimo kugwa kuko imivu ishobora kubatembana, bakangurirwa kwirinda kugenda mu mivu y'amazi igihe imvura irimo kugwa cyangwa ihise. Tubasaba gukurikiza amabwiriza yose atangwa n'ikigo gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) ndetse n'atangwa na Polisi y'u Rwanda.'

CP Kabera yakomeje agira inama abamotari kwirinda kujya bakoresha imihanda idashoboka kunyurwamo bitewe n'impanuka bishobora guteza kubera imyuzure cyangwa iyo mihanda yafunzwe n'ibiti byahanutse bikagwamo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yongeye kuburira bamwe mu bantu babona imvura iguye bari ku rugendo bagahitamo kujya kuyugama munsi y'ibiraro. Yabibukije ko inshuro nyinshi abantu bagiye batembanwa n'imivu y'amazi ibasanze muri ibyo biraro.

Yagize ati 'Abantu bajye bashaka aho bugama ariko hari umutekano batagiye kugama munsi y'ibiraro cyangwa munsi y'ibiti. Hari abantu cyane cyane abamotari bajya bugama mu biraro imvura yagwa ikabatembana ndetse na moto zabo, nicyo kimwe n'abantu bakunda kugama munsi y'ibiti by'inganzamarumbu, aba bashobora gukubitwa n'inkuba cyangwa umuyaga ugahuha cya giti kikabagwira.'

CP Kabera yakomeje akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare igihe cyose hari ahagaragaye ibiza nk'imyuzure, inkangu, ibiti byaguye bigafunga umuhanda cyangwa se ahandi hashobora kubangamira urujya n'uruza.

Abantu bakangurirwa kujya bitabaza imirongo ya Telefoni ikurikira ya Polisi y'u Rwanda kugira ngo batabarwe.112(ubutabazi bwihuse), 111(inkongi y'umuriro),113(impanuka zo mu muhanda),110(umutekano wo mu mazi) ndetse bakaba bahamagara kuri: 0788380953, 0788311224 na 0788311155.

Ubutumwa bugenewe abatwara ibinyabiziga

Turi mu bihe by'imvura, ku bahinzi ni ibihe byiza ariko bishobora kuba ibihe bibi ku bakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga. Niyo mpamvu bo by'umwihariko bagomba kwitwararika cyane.

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kwitwararika cyane igihe imvura irimo kugwa cyangwa ihise. Baributswa ko muri ibi bihe by'imvura hakunze kugaragara imvura irimo umuyaga mwinshi, niyo mpamvu bakangurirwa kwitwararika cyane igihe batwaye muri ibyo bihe by'imvura nyinshi.

Abatwara ibinyabiziga bagirwa inama y'uko bakwitwara igihe hari imvura nyinshi ituma batabasha kureba imbere mu muhanda bitewe n'imvura nyinshi. Bagirwa inama yo kubanza kugenzura ko ikinyabiziga batwaye kimeze neza, bakareba ko amatara yaka neza, amaferi akora neza, utwuma duhanagura mu kirahure cy'imbere ya shoferi dukora neza ndetse bakamenya niba amapine y'ikinyabiziga atanyerera.

Abashoferi bagirwa inama yo kugendera mu gisate cy'iburyo bw'umuhanda kandi bakagenda bitonze bahana umwanya. Bakangurirwa na none kutajyana ikinyabiziga ahantu hari imyuzure kandi bakitonda cyane igihe bagiye kunyuranaho kuko mu bihe by'imvura nyinshi mu muhanda ntihaba hagaragara neza.

Abashoferi bagirwa inama yo kutagendera ku umuvuduko wa kilometero 40 cyangwa 60 mu isaha gusa kuko aribyo biri kucyapa, ahubwo bakaba banagendera ku wo hasi bitewe n'ikirere uko giteye muri uwo mwanya, mu rwego rwo kwirinda impanuka. Buri muntu aragirwa inama yo gufata ubu butumwa nk'ubwe ku giti cye ndetse buri muntu agasabwa kwifatira ingamba z'umutekano wo mu muhanda igihe arimo kuwukoresha.



Source : https://www.imirasire.rw/?Polisi-irakangurira-abaturarwanda-kwitwararika-ibiza-muri-ibi-bihe-by-imvura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)